Urukiko rwa Southwark Crown Court rwafashe iki cyemezo ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko uyu muhanzi w’imyaka 37 yemeye icyaha cy’urugomo muri Nyakanga uyu mwaka.
Icyo cyaha cyakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabari kitwa Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair, aho Brown yakubise umu-producer witwa Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano agaragaza Brown akubita Diaw inshuro nyinshi, zirimo ebyiri mu mutwe, bikamuviramo ibikomere byatumye ajyanwa kwa muganga.
Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko nubwo urwo rugomo rwamaze amasegonda atarenze 20, rwari rukomeye kandi rwashoboraga guteza ibikomere bikabije kurusha ibyabaye.
Yashimangiye ko kuba Chris Brown ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.
Mu kugena igihano, urukiko rwazirikanye ko Chris Brown afite abana bane, akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse akaba yarubahirije amabwiriza yari yarahawe mu gihe yaburanaga adafunze.
Umuraperi Omololu Akinlolu w’imyaka 40, wari kumwe na Brown muri urwo rugomo, na we yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka.
Bombi bategetswe kandi kwishyura ama-pound 1500 buri wese, yo gufasha mu kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu rubanza.
Ibi bihano bivuze ko Brown na Akinlolu batazahita bajya muri gereza, ariko baramutse bahamijwe ikindi cyaha mu mezi 12 ari imbere, bashobora gutegekwa kurangiza ibihano bahawe.
Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, akaba amaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy Awards.










Ibitekerezo 0