Justus Kelley w’imyaka 31 yambitswe ikamba mu muhango wabereye i Miami ku wa Kane, aho yahigitse abandi bakobwa 51 bari bahagarariye Leta zitandukanye za Amerika.
Kwegukana iri kamba kwa Justus Kelley byabaye amateka akomeye muri Miss USA, kuko ari bwo bwa mbere umugore washinze urugo ndetse ufite abana yegukanye iri rushanwa.
Ibi byaje nyuma y’uko mu 2023 ubuyobozi bwa Miss USA bwahinduye amategeko, bukuraho imbogamizi z’imyaka ndetse bufungurira amahirwe abagore bafite abagabo cyangwa abana kwitabira irushanwa.
Mu bihembo yahawe nyuma yo kwegukana ikamba harimo agahimbazamusyi n’ibindi bigenerwa uwatsinze bifite agaciro karenga ibihumbi 685 by’amadolari ya Amerika, harimo umushahara w’umwaka ungana n’ibihumbi 150 by’amadolari, imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover, n’ibindi.
Mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, Justus Kelley yaje imbere ya Elizabeth Voight wari uhagarariye Pennsylvania wabaye Igisonga cya kabiri, akurikirwa na Madeline Erickson wa Iowa wabaye Igisonga cya gatatu ndetse na Alayzia Christopher wa Utah wabaye Igisonga cya kane.
Ubuyobozi bwa Miss USA bwatangaje ko intsinzi ya Justus Kelley igaragaza impinduka mu buryo irushanwa rirebamo abagore.
Kuva yatangira, Miss USA yari imaze imyaka myinshi ifite amategeko atemeraga abagore bashatse cyangwa bafite abana kwitabira iri rushanwa. Guhindura ayo mategeko byafunguye inzira nshya ku bagore bafite imiryango bashaka guhatanira amakamba y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga.
Justus Kelley yashakanye na Tyler Kelley, bahuye bakiri abanyeshuri muri Kaminuza ya Indiana, basezerana mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!