Uyu muhanzi w’imyaka 41 yatangaje urupfu rwa se ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, abinyujije kuri Instagram, ahashyize ifoto amuhobera ubwo yari aryamye ku gitanda cyo mu bitaro.
Mu butumwa bwuje agahinda, Bruno Mars yavuze ko mu cyumweru gishize ari bwo yahobeye se bwa nyuma, amushimira uruhare rukomeye yagize mu buzima bwe no mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati “Mu cyumweru gishize nahobeye papa bwa nyuma. Niba warigeze kunyumva muvugaho, buri gihe navugaga ko ari we wanyigishije ibyo nzi byose, cyane cyane ibijyanye n’umuziki.”
Yakomeje avuga ko se yamureze we n’abavandimwe be batanu, kandi ko yamufataga nk’umubyeyi mwiza kurusha abandi bose ku Isi.
Ati “Nzajya mukumbura buri munsi kugeza igihe tuzongera guhurira. Ndagukunda papa. Uzansuhurize mama aho uri.”
Peter Hernandez yari yarashakanye na Bernadette San Pedro Hernandez, nyina wa Bruno Mars, witabye Imana mu 2013 afite imyaka 55. Aba babyeyi batandukanye ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka 12.
Mu kiganiro Bruno Mars yagiranye na 60 Minutes mu 2016, yavuze ko ubuzima bwo mu bwana bwe butari bworoshye, kuko hari igihe umuryango wabo wabaga ahantu hatameze neza, ndetse bakarara ku gitanda kimwe.
Yasobanuye ko ubwo buzima bwamwigishije kudacika intege, bikamufasha mu rugendo rwo kubaka izina mu muziki.
Peter Hernandez na we yari umuhanzi, wagize uruhare rukomeye mu gutuma Bruno Mars akunda umuziki kuva akiri muto.
Bruno Mars yamamaye mu ndirimbo zirimo Grenade, Just the Way You Are na Uptown Funk, ndetse yegukanye ibihembo byinshi bya Grammy Awards.





Ibitekerezo 0