Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, nyuma yo gusuzuma imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 76.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, mu Ntara y’Uburasirazuba abakobwa biyandikishije baba ari benshi kuko kuri iyi nshuro hari hiyandikishije abagera kuri 98 mu gihe abageze ahabereye ijonjora ari 78.
Ni mu gihe babiri batabashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kubera ko bitabiriye ijonjora mu zindi ntara kandi bitemewe.
Abakobwa 14 ni bo batoranyijwe guhagararira u Burasirazuba, biyongera ku bandi 27 baherutse gutoranywa mu Burengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo.
UKO IJONJORA RYAGENZE MU BURASIRAZUBA
19:00: Ijonjora ryo gushaka abahagararira u Burasirazuba muri Miss Rwanda 2022, rirangiye hatoranyijwe abakobwa 14.
Biteganyijwe ko nyuma y’Intara y’u Burasirazuba, ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, Umujyi wa Kigali ariwo uzaba utahiwe ari naho igikorwa cy’amajonjora kizasorezwa.
Abakobwa bakomeje mu Ntara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022:


Urutonde rw’abakobwa 14 babonye itike yo guhagararira Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022:
– Ikirezi Musoni Kevine [No 11]
– Uwase Teta Sheena [No 40]
– Mwiza Oliver [No 24]
– Nzamukosha Patricia [No 66] pic.twitter.com/XDkD72Nw30
— IGIHE (@IGIHE) February 6, 2022
• Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 11]

• Uwase Teta Sheena [Nimero 40]

• Mwiza Oliver [No 24]

• Nzamukosha Patricia [Nimero 66]

• Mutoni Pascaline [Nimero 60]

• Umulisa Lidivine [Nimero 45]

• Keza Nactia [Nimero 71]

• Uwase Lucier [Nimero 23]

• Uwase Esther [Nimero 64]

• Nkusi Lynda [Nimero 29]

• Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 73]

• Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 10]

• Ibirezi Noella [Nimero 35]

• Nzobe Nikita Amani [Nimero 17]

18:00: Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye mu mwiherero wo kubarura amajwi. Baragaruka batangaza abakobwa bagomba guhagararira Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022.
Uburasirazuba bufite umwihariko ku bwitabire
Mu bihe byose amajonjora yo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, yagiye aba, ayo mu Burasirazuba abera mu Karere ka Kayonza muri Silent Hill Hotel iri hafi y’Umujyi wa Kayonza.
Abakobwa bitabira ijonjora ribera muri iyi ntara baba baturutse mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Bugesera na Kayonza.
Amateka agaragaza ko mu myaka yabanje ubwitabire bukunze kuba buri hejuru cyane ugereranyije n’abo mu zindi ntara.
Nk’urugero rw’umwaka wa 2020, abakobwa bari biyandikishije mu Burasirazuba bari 90 mu gihe mu Burengerazuba bari 50. Icyo gihe muri iyi Ntara y’Iburasirazuba abakobwa batsinze ijonjora bari 15.
17:55: Umuraza Pelagie [No 76] ni we mukobwa wa nyuma wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we yawise ‘Tuzamurane’, avuga ko uzateza imbere urubyiruko rufite impano ariko rudafite ubushobozi bwo kuzibyaza umusaruro.
Ni ibintu avuga ko naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, azafatanya n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi n’abandi.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.
17:50: Uwase Alice [No 75] ni we wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko umushinga we ugamije gusigasira umuco Nyarwanda.

Uwase yasobanuye ko azafatanya n’abarimu kwigisha abanyeshuri amateka y’u Rwanda.
17:49: Uwase Alice [No 74] yakandagiye imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabywenge ndetse no kugabanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
17:47: Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

17:45: Uwase Christine [No 72] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko azakorera ubuvugizi abagore bafite ikibazo cyo kutabyara, agashyiraho uburyo bazajya baganirizwa.
Binyuze muri ibi biganiro ni ho yerekanye ko abashobora kuvurwa bakwitabwaho mu gihe abatabyara burundu bazajya bashyirirwaho uburyo bw’ubujyanama bwatuma biyakira.
Avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kuko abenshi muri aba bagore bagira ibibazo bya gatanya ndetse abandi bakagira agahinda gakabije.
17:40: Keza Nadia [No 71] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko afite umushinga wo kugabanya inda ziterwa abangavu.

17:40: Uwimbabazi Irene [No 70] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko afite umushinga we ujyanye no gushishikariza abakobwa kwiga imyuga.

Avuga ko ubuhamya atanga ari uko we yabikoze akaba yarize gukora amashanyarazi, bityo akaba yumva na bagenzi be bakwiye kwitinyuka.
17:38: Mudahogora Quethia Ritha [No 69] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe impamvu yahisemo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, avuga ko yashatse gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye abinyujije muri Miss Rwanda.
17:35: Akarabo Brenna [No 68] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kwimakaza isuku n’isukura aharanira ko Abanyarwanda by’umwihariko abana batanywa amazi mabi, ibintu avuga ko bituma barwara indwara zitandukanye
17:31: Umutangana Adeline [No 67], ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya inda ziterwa abangavu.
17:29: Nzamukosha Patricia [No 66] ni we ugeze imbere y’abagize AKanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ugufasha abaturage gukora ubucuruzi.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.
17:28: Ukwishatse Wivine [No 65] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ugamije gukemura ikibazo cy’umuco ukomeje kugenda wangirika.
Ati “Ikindi nshaka gukemura ikibazo cy’ubushomeri.”
Ibisobanuro yatanze ntibyanyuze abagize Akanama Nkemurampaka bituma bose bamuha NO.
17:22: Uwase Esther [No 64] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yanyuze abagize Akanama Nkemurampaka, ahita ahabwa YES eshatu.
17:20: Uwitonze Ruth [No 63] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ugufungura imiryango n’ubushobozi ku bana bafite ubumuga.
Uwitonze avuga ko abana bafite ubumuga bw’ingingo azabakorera ubuvugizi abinyujije mu rubuga Miss Rwanda izamuha.
Avuga ko hari amahirwe badahabwa kandi azi nk’umuntu wabibayemo ari nayo mpamvu ashaka kwegera abafite ubumuga akabaganiriza, akabakangurira kwitinyuka.
17:18: Mukangabo Dorcas [No 62] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Afite umushinga ujyanye n’ubuhinzi, aho yawutekereje amaze kubona ko u Rwanda rukeneye kwihaza mu biribwa.
Yavuze ko yasanze abantu bakuru arimo bajya mu buhinzi gusa, bityo akaba yumva abaye Nyampinga w’u Rwanda yashishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi.
17:15: Ineza Orlene [No 61] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.
17:13: Mutoni Pascaline [No 60] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo guteza imbere urubyiruko abinyujije mu kurwigisha kwihangira imirimo.
Uyu mukobwa nyuma yo kunyura abagize Akanama Nkemurampaka yahawe YES eshatu.
17:07: Nkubana Bless [No 59] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo kwagura gahunda ya Made in Rwanda.
Avuga ko azajya ahuza abakora muri iyi gahunda ya Made in Rwanda akumva ibibazo bafite kugira ngo azabavuganire mu nzego zibishinzwe.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.
17:05: Ugirimbabazi Cecile [No 58] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Avuga ko umushinga we ari uwo gushishikariza abantu ubukerarugendo bushingiye ku muco. Ni ibintu avuga ko bizakorwa bigizwemo uruhare n’urubyiruko.
17:00: Nayituriki Aline [No 57] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko yifuza gutanga umusanzu mu gufasha urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Yabajijwe uko yasobanura u Rwanda, avuga ko ari igihugu cyabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinga we ni ugushishikariza abari n’abategarugori guhanga udushya.
16:58: Uwase Brenda Facy [No 56] Niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe impamvu yiyamamarije kuba Miss Rwanda 2022, avuga ko yifuza gushyira mu bikorwa umushinga we
Ni umushinga wo gushyiraho amarushanwa mu mikino atuma n’abana bafite ubumuga bisangamo.
16:55: Umuganwa Divine [No 55] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo gushishikariza abagore kugira umuco wo kwizigamira.
Uyu mukobwa wananiwe gusobanura umushinga we yahawe NO eshatu.
16:50: Ninsima Peninah [No 54] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe ibijyanye n’umushinga we avuga ko azakorana n’ibigo n’imiryango ishinzwe kubaka ubushobozi bw’umugore binyuze mu mahugurwa abafasha kubona ubumenyi bwatuma bashyira mu bikorwa ubucuruzi.
Kuri we abona abagore benshi badakora ibikorwa by’ubucuruzi.
Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.
16:47: Irakoze Ireene [No 53] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo gushishikariza ababyeyi kujya baganira n’abana babo.
Avuga ko uburyo azabikoramo ari ukuganiriza ababyeyi abinyujije mu mugoroba w’ababyeyi n’ahandi.
16:44: Uwase Nada [No 52] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yumva abari ku meza y’abakemurampaka bamuha YES bose avuga ko ari uko yifitiye icyizere.
16:38: Yaniyo Liliane [No 51] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko umushinga we ari uwo gukanguria abantu kwizigamira.

Yaniyo yavuze ko ari umushinga yagize nyuma yo kubona uburyo icyorezo cya Covid-19, cyaje gitunguranye kikazahaza by’umwihariko abatari barizigamiye.
Umwihariko we ni ugushyiraho amatsinda akaganiriza abanyeshuri abakangurira kwizigama.
Avuga ko ari ibintu afitemo inararibonye kuko ubwo yari umunyeshuri yagiye yizigamira ahereye ku mafaranga iwabo bamuhaga, bituma agera ku bihumbi 300 Frw, arangiza amashuri ariyo amaze kwizigama.
Uyu mukobwa nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye YES ebyiri na NO imwe.
16:32: Iradukunda Shallon [No 50] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga afite ari uwo kurwanya ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.
Uyu mukobwa avuga ko afite umushinga wo gushyiraho urubuga abakobwa bakiri bato bazajya bahererwamo amasomo ku buzima bw’imyororokere ndetse bakaba banahabwa ubufasha mu bijyanye no guhanga imirimo.
16:30: Iradukunda Divine [No 49] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo kujya afasha abakiri mu mashuri yisumbuye mu gushyira mu bikorwa ibyo biga mu mashuri.
Iradukunda yahawe NO eshatu nyuma yo kunanirwa gusobanura neza uko umushinga we azawushyira mu bikorwa.
16:28: Karire Benitha [No 48] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga wo guteza imbere abafite ubumuga.
Yavuze ko na bo bashobora gukora ibihangano by’ubugeni bikaba byatezwa imbere.
Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we, yahawe NO eshatu.
16:25: Umukunzi Samila [No 47] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yakwibanda ku kurwanya imirire mibi.
16:22: Itabaza Mukundwa Bithia [No 46] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Itabaza Mukundwa Bithia [No 46]
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gufasha ba mukerarugendo bakaba bajya bareba ibyiza bitatse u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. pic.twitter.com/zJywqeJnkd
— IGIHE (@IGIHE) February 6, 2022
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gufasha ba mukerarugendo bakaba bajya bareba ibyiza bitatse u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.
16:20 Umulisa Lydivine [No 45] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ugukora porogaramu yo kugenzura imihindagurikirw y’ibihe mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’umusaruro abahinzi bo mu Rwanda bakunze guhura nacyo.
Avuga ko aramutse akoze iyo porogaramu yajya ifasha mu kumenya niba izuba rigiye kuva noneho abahinzi bakabasha kuhira imyaka yabo.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.
16:18: Ndayisenga Falida [No 44] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga we wo gushishikariza no kwibutsa ababyeyi gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Ndayisenga avuga ko hari ibibazo by’abangavu baterwa inda, abana bo mu mihanda n’ibindi bibangamiye umuryango, bishobora gukemuka ababyeyi baramutse baganirijwe.
16:15: Uwiringiyimana Gaudence [No 43]. niwe ugeze imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo kubyaza umusaruro ibikoresho bya pulasitike aho kugira ngo byangize ibidukikije bikaba byakorwamo imitako ijyanye n’ubugeni.
Uwiringiyimana yavuze ko amacupa avanwamo amazi ariyo azajya atoragura akayabyaza umusaruro.
Uyu mukobwa yahawe NO eshatu nyuma y’uko abagize Akanama Nkemurampaka bamubwiye ko umushinga we udasobanutse.
16:10: Abagize Akanama Nkemurampaka baragarutse bahita bakira Ntambara Kamwine Monique [No 42].

Umushinga we ni uwo gufasha abangavu baterwa inda, bikabagiraho ingaruka zirimo kwiyahura n’ibindi.
Ni umushinga avuga ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yajya afatanya n’abantu batandukanye mu bukangurambaga no kuganiriza abana kugira ngo birinde gutwara izo nda.
Ibihembo biteganyirijwe uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022
Umukobwa uzagirwa Miss Rwanda 2022, uretse ikamba azahabwa, azanahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda.
Uretse iyi modoka, umukobwa uzegukana ikamba azajya ahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara uzajya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Mu bindi bihembo, umukobwa uzegukana ikamba kimwe n’abandi bazabasha kugera mu icumi ba mbere azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.
Azafashwa na Africa Improved Food gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse azaba yemerewe kunywesha lisansi y’imodoka ye umwaka wose kuri station Merez.
Yemerewe internet y’umwaka wose muri KOPA Internet, akazamara umwaka wose akoresha umusatsi muri Keza Salon, umwaka wose asohokera muri La Palisse Nyamata ari kumwe n’umuryango we, umwaka wose akorerwa Make up na Celine d’Or.
Ibindi uyu mukobwa azaba yemerewe ni umwaka wose yambikwa na Ian Boutique ku buntu n’umwaka wose azamara yitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.
Ibisonga bya Miss Rwanda
Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, umukobwa uzegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere azahembwa 2.400.000 Frw azishyurwa na Bella Flowers, akazishyurirwa kaminuza umwaka wose muri University of Kigali.
Azaba yemerewe gusohokera muri La Palisse i Nyamata amezi atandatu buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.
Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda azahabwa 2.400.000 Frw azatangwa na Volcano, akazishyurirwa kaminuza muri University of Kigali, amezi atatu asohokera muri La Palisse i Nyamata buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.
Umuhoza Emma Pascaline [No 10]
Impamvu ari hano ni ugutanga umusanzu we mu kugabanya ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bagisabiriza ku muhanda, aho afite gahunda yo gushyiraho ikigega kibafasha. pic.twitter.com/83nGecIBrE
— IGIHE (@IGIHE) February 6, 2022
Andi makamba
Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022 azahembwa na BRALIRWA miliyoni 5 Frw azamufasha gushyira umushinga we mu bikorwa.
Uzegukana ikamba rya Most Innovative Project, azahabwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw azahabwa na Banki ya Kigali. Izanamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’amahugurwa yose akenewe azaherwa mu Urumuri.
Miss Popularity azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na FORZZA, Miss Congeniality we azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Sitasiyo Merez.
Miss photogenic we azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.
Uzahiga abandi mu mpano, azahembwa na IGIHE 2.400.000 Frw mu gihe uzahiga abandi muri siporo we azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa Smart Design.
Uretse aba bazahembwa, abakobwa 10 bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bazishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.
Aba bakazanahabwa 20% y’amafaranga yinjiye mu gihe cy’amatora muri iri rushanwa.
Uretse ibihembo, FORZZA izatera inkunga imishinga yo gufasha izaba yateguwe n’abazitabira irushanwa rya Miss Rwanda, mu gihe abakobwa bazagaragaza ubushake bwo kumenyekanisha ibikorwa by’ubuzima bw’imyororokere bazahembwa na HDI.
16:00 Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye mu kiruhuko.



Ingabire Honorine [No 12]
Umushinga we ni uwo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko yifashishije application ya ‘My Privacy room’. Aho abafite agahinda gakabije bazajya bahurira na muganga ubafasha kuva muri uko kwiheba. pic.twitter.com/FFVZZ58MAH
— IGIHE (@IGIHE) February 6, 2022
15:58: Ishimwe Jeanne d’Arc [No 41] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo yakorera urubyiruko rw’abakobwa n’abagore muri rusange aramutse yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Yavuze ko hari abakorerwa ihohoterwa ndetse n’abagifite kwitinya muri bo bakumva ko nta jambo cyangwa igitekerezo bashobora gutanga mu gihugu cyabo.
Umushinga we ni uwo kuzana ikoranabuhanga rya Virtual Reality rifasha mu kuba umuntu yatembera ahantu hifashishijwe iyakure.
Ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu bukerarugendo.
15:55: Uwase Teta Sema [No 40] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe impamvu yahisemo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022, avuga ko ashaka gutanga umusanzu mu kuzana impinduka ziteza imbere igihugu cye.
15:50: Nadine Mugeni [No 39] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe umushinga yumva yazashyira mu bikorwa aramutse agize amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda.
Yavuze ko afite umushinga witwa ‘Byuka urabagirane’ wo gufasha mu kurwanya akarengane ako ariko kose.
Uyu mukobwa avuga ko uyu mushinga uzaba ufite ikigega cyo gufasha abasaza, abakecuru n’abandi batishoboye.
15:45: Karigirwa Alice [No 38] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere irwanywa ry'abana b’Abanyarwanda bava mu mashuri.
Uyu mukobwa avuga ko impamvu zituma abana bava mu mashuri zirimo ubukene.
Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.
15:40: Giramata Sandra Kevine [No 37] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga ni uwo gukora ubuvugizi ku kugira ngo abana bava mu mashuri batayarangije bagabanuke.
Ni ibikorwa avuga ko bizakorwa abinyujije mu gukorana n’inzego za Leta zishinzwe ubukangurambaga mu gukemura ibibazo biza ku isonga mu gutuma umwana ava mu ishuri.
Umwihariko avuga azanye ni uwo gushyiraho abajyanama b’uburezi, ari nabo bashinzwe gushishikariza abana kujya mu ishuri.
15:38: Kirezi Nuriat [No 36] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa waserutse yakenyeye imikenyero iri mu mabara y’Ibendera ry’u Rwanda yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere uburezi bushingiye ku muco.
Kirezi avuga ko ibihugu byose bitera imbere usanga akenshi biba byubakiye ku muco.
Ati “Ikibazo gihari ntabwo turimo gusigasira umuco wacu uko bikwiye, ni ibintu tugomba kuba dufite mu nshingano zacu.”
Uyu mukobwa yahawe NO eshatu.
15:35: Ibirezi Noella [No 35] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe indangagaciro eshatu zagombye kuranga umugore w’Umunyarwandakazi.
Yavuze ko icya mbere ari ukwihesha agaciro.
Ibirezi na we yavuze ko umushinga we ari uwo kuvana abana ku muhanda cyane ko muri ibi bihe bya Covid-19, hari benshi bayigiyeho.
Ni umushinga yise ‘Icyizere cy’ejo hazaza ku bana bo ku muhanda’.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.
15:30: Isimbi Zanira [No 34] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko indangagaciro zimuranga ari ukwiyubaha.
Umushinga we ni uwo gukura abana ku muhanda aho yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu ndetse abana bari ku mihanda bakaba aribo bagakwiye kuba ba Rwanda rw’ejo.
Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.
15:28: Anitha Penkon Nzayisenga [No 33] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umushinga yazanye muri Miss Rwanda 2022, avuga ko yifuza gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvana abana mu mihanda.
Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yafatanya n’inzego zibishinzwe mu gukemura iki kibazo.

15:24: Uwase Doreen Mercy [No 32] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubuzima mu miryango abinyujije mu gushishikariza abagize umuryango kubigiramo uruhare.
Uyu mukobwa wasobanuye neza umushinga we imbere y’Akanama Nkemurampaka yahawe YES eshatu.
15:20: Rwahama Annet Shallon [No 31]. niwe ugeze imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko afite umushinga wo guca ubuzererezi mu bana.
Iki kibazo yavuze ko giterwa n’amakimbirane yo mu miryango n’ubukene.
Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.
15:18: Kirabo Javanice [No 30] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko hari aho imodoka zageraga abagabo bakavamo bakajya kwihagarika, abagore bagasigaramo kandi bashaka kwihagarika na bo.
Avuga ko yafasha mu kubaka ubwiherero rusange ahantu hose.
15:15: Nkusi Lynda [No 28] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Azakora umushinga umeze nka ‘Go Fund Me’ uzajya ufasha Abanyarwanda mu buryo bwo gufasha abaturage batishoboye cyangwa abandi bantu bafite ibibazo.
Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we yatangiye no kuwushyira mu bikorwa.
Yavuze ko azanakora izindi mbuga zifasha abahanzi kwinjiza amafaranga nk’uko bimeze kuri YouTube.
15:10: Gatesi Nancy Pamella [No 28] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugurisha umusaruro ukomoka mu buhinzi.
Gatesi yavuze ko yashyiraho urubuga rwa E-Commerce rufasha abahinzi kujya bagurisha umusaruro wabo.
15:05: Umubyeyi Carine [No 27] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’umuco kandi kimaze kwiteza imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Yavuze ko ari igihugu cyaranzwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu kiba cyariyubatse.
Uyu mukobwa avuga ko umushinga we ari uwo kurwanya akato gakorerwa abana b’abangavu baba bakorewe ihohoterwa.
Umubyeyi yahawe NO ebyiri na YES imwe.
14:58: Bamuhoze Rebecca [No 26] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe icyo yakora aramutse abaye umubyeyi mu gutoza abana be uburere bwiza.
Bamuhoze yavuze ko yakwigisha abana gukunda umurimo, bityo bakagira ejo hazaza heza.
Umushinga we ni uwo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
14:55: Uwera Alliah [No 25] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko yavukiye mu Burasirazuba ariko yakuriye i Kigali.
Umushinga we ni uwo gufasha abazunguzayi bakaba bava mu mihanda.
Yavuze ko yabafasha kuva mu mihanda no kugabanya ibibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.
14:55: Mwiza Oliver [No 24] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubukerarugendo agafatanya na gahunda ya Visit Rwanda.
14:53: Uwase Lucie [No 23] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari uwo kwita ku bafite indwara zidakira cyane cyane urubyiruko.
Yavuze ko impamvu yatekereje uwo mushinga ari uko akenshi iyo umuntu arwaye izo ndwara yiheba, akaba rero akeneye ubujyanama.
14:50: Irasubiza Divine [No 22] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ni ugushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ubwinshi bw’abana bava mu mashuri.
14:45: Keza Bwiza Lindah [No 21] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa.
Keza yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko azabikora abinyujije mu bukangurambaga.
14:42: Umulinga Joana [No 20] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe umuntu afata nk’icyitegererezo hano mu Rwanda avuga ko ari Umukuru w’Igihugu.
Umulinga yavuze ko icyo yigiye ku Mukuru w’Igihigu ari uko ejo bundi yafunguye umupaka w’u Rwanda na Uganda.
14:40: Umulisa Monique [No 19] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yafasha mu gushishikariza abantu kwigira.
Ati “Nafasha urubyiruko kurufasha kwihangira imirimo bikaba byaca ubushomeri mu gihugu bikanagabanya ubukene.”
Uyu mukobwa wananiwe gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.
14:38: Niyobuhungiro Angelique [No 18] Ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we.
Yavuze ko hari byinshi yageze ku Banyarwanda birimo gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kugera uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Uyu mukobwa utabashije gusobanura neza umushinga we yahawe NO eshatu.
14:34: Nzobe Nikita Imani [No 17] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko umushinga we ari uwo kwigisha abakiri bato, uko bakwihangira imirimo.
14:30: Mugabekazi Ngoga Anaise [No 16] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni ujyanye no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Yavuze ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye yasabye Papa we umurima wo guhingamo inyanya, maze azihinze zose zirapfa kubera imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mukobwa yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yakora ibishoboka byose agashyira mu bikorwa umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
14:28: Ingabe Victoire [No 15] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ingabe yavuze ko afite umushinga wo gufasha abagore bahura n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Yavuze ko abagore iyo bagumye mu ngo bagahohoterwa, bazajya baza mu ‘Ihumure Campaign], bagafashwa binyuze mu kuganirizwa no kugirwa inama.
14:25: Niyogisubizo Emelyne [No 14] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko impamvu yatumye yitabira irushanwa rya Miss Rwanda ari uko ari irushanwa riha amahirwe umukobwa uwo ariwe wese ufite umushinga wahindura imibereho y’Abanyarwanda.
Yavuze ko umushinga afite ari uwo gushishikariza ababyeyi kuba bazigamira abana babo.
14:20: Kabanyana Melissa Muvunyi [No 13] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo gukora ubukangurambaga ku ndwara ya Cancer.
Yavuze ko indwara ya Cancer by’umwihariko iy’ibere, yica umubare munini w’abagore, bityo azakora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwivuza hakiri kare kuko iyo iyi ndwara ivuwe kare ishobora gukira.
14:18: Ingabire Honorine [No 12] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Avuga ko akiri umunyeshuri mu yisumbuye hari umwana mugenzi we yabaga hafi wari ufite ikibazo cyo kwigunga.
Umushinga we ni uwo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko yifashishije application ya ‘My Privacy room’. Aho abafite agahinda gakabije bazajya bahurira na muganga ubafasha kuva muri uko kwiheba.
14:15: Ikirezi Musoni Kevine [No 11] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Kwigisha urubyiruko gukunda igihugu ahereye ku bakiri mu mashuri yisumbuye.
Yavuze ko azajya anakoresha ibiganiro bitandukanye akoresheje n’imbuga nkoranyambaga muri ubwo bukangurambaga.
14:10: Umuhoza Emma Pascaline [No 10] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda nk'uburyo bwo gutanga umusanzu we mu kugabanya ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bagisabiriza ku muhanda.
Ati “Iyo turebye ku mihanda tuhasanga umubare munini w’abafite ubumuga basabiriza ku muhanda, nasanze ari ikibazo Leta ikomeza guhangana nacyo.”
"Abanyarwanda hari abatarabyumva ko bibareba, nzakora ubukangurambaga mfatanyije n’inzego zibishinzwe, nigishe abantu kumenya ko kugira ubumuga bidasobanuye ko nacyo ushobora gukora.”
Uyu mukobwa yavuze kandi ko afite gahunda yo gushyiraho ikigega gifasha abo bantu bafite ubumuga.
Uyu mukobwa yabajije icyo ubwiza bufite intego buvuze ati “Ni ubwiza bufite intumbero, butari ubugaragarira inyuma, bufite mu mutwe n’icyo bushaka kugeraho.”
14:08: Ngabo Joyeuse Herdi [No 9] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Afite umushinga witwa ‘Shira Impumu’ aho azajya ahuriza hamwe abaturage bo mu Isibo bakigishwa ukwizigamira by’umwihariko abagore.
14:05: Kesande Anita [No 8] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko aramutse abaye Miss Rwanda yagira uruhare mu guhugura urubyiruko ku bijyanye n’umurimo.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uburyo rufashwa mu kwimenyereza umurimo aribyo yumva yifuza gushyira mu bikorwa aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022.
14:02: Uwigikundiro Uwase Raissa [No 7] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubukerarugendo.
Awusobanurira abagize Akanama Nkemurampaka yagize ati “Nashishikariza Abanyarwanda kubyisangamo kuko ari ibintu byacu.”
Yavuze ko hashyirwaho icyumweru cyahariwe ubukerarugendo nk’uko hashyirwaho icyahariwe ubuzima cyangwa ibindi.
14:00: Murangwa Shimwa Brenda Love [No 6] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Rwamagana, abajijwe ibyo azi bishobora gukurura abantu gusura Rwamagana avuga ko harimo ibiyaga, urubyiruko, bakaba bahinga bakeza n’ibindi.
Umushinga we ni uwo gukemura ikibazo cyo kuba hari abantu bagira ibibazo ntibabivuge, bityo akaba yifuza gushyiraho urubuga ruzafasha abantu kubona aho bavugira ibibazo by’umwihariko iby’ubuzima bwo mu mutwe.
13:53: Igiraneza Deborah [No5] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Avuga ko umushinga we ari uwo gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire mva ruganda.
Yavuze ko azabikora afatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire mvaruganda.
Yavuze ko ikibazo umushinga we uzakemura ari icyo kuba abahinzi bakibona umusaruro muke kandi baramutse bakoresheje ifumbire mva ruganda bashobora kuwongera.
13:53: Teta Rebecca [No 4] ni we ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yitabiriye irushanwa avuga ko ari uko ari Umunyarwandakazi wumva ashoboye kandi hari ibyo yifuza kugeraho abinyujije muri Nyampinga w’u Rwanda.
Yavuze ko aramutse yegukanye iryo kamba yashyira mu bikorwa umushinga we wo kwihangira imirimo ku bana b’abakobwa.
Ati “Tugomba gukora cyane tukagira icyo tugeraho nk’abana b’abakobwa.”
Teta avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abana b’abakobwa n’abari bafite akazi bakirukanwamo, bityo akaba yumva yazabafasha kwihangira imirimo.
13:50: Kirezi Aurore [No3] yakandagiye imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Uyu mukobwa yabajijwe umushinga we avuga ko ari uwo gushishikariza abakobwa kugana inzego z’umutekano.
Yavuze ko nk’uko Itegeko Nshinga ryabahaye ubwo burenganzira, bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
13:48: Giramata Olga [No2] yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yavuze ko avuka i Rwamanagana, abajijwe ibyiza bigize aka karere, avuga ko gafite abakobwa beza.
Yavuze ko umushinga we ari uwo kuvuganira abakobwa abinyujije mu gushyiraho urubuga bahuriramo bagakora ubuvugizi kuri bagenzi babo.
Uyu mukobwa wavuze ko ari n’umuhanzi yabanje aririmbira abagize Akanama Nkemurampaka mbere yo kumubwira ibyemezo bamufatiye.
13:45: Umutoniwase Jehovah Jire [No 1] ni we ubimburiye abandi kugera imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Yabajijwe impamvu yamuteye kwitabira iri rushanwa avuga ko yumvaga abishaka cyane kandi yabishobora.
Afite umushinga wo gufasha abaturage kugira imibereho myiza cyane cyane urubyiruko.
Ati “Narebye ibibazo abantu bahuye nabyo muri Covid-19, ntekereza icyo nakora kugira ngo abantu bagire ibikorwa byiza.”
Yavuze ko umwaka ushize yashinze umuryango ufasha abantu , aho basura imiryango itandukanye bakayiganiriza bakayigisha uko yakwihangira imirimo ikanizigamira.
Umutoniwase yavuze ko we na bagenzi be bahuriye muri uwo muryango yashize, bakusanya n’inkunga yo gufasha abatishoboye.
Yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, yageza uwo mushinga mu gihugu hose.
13:42: Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Umurerwa Evelyne, Miss Mutesi Jolly ndetse na Munyaneza James bageze mu cyumba kigiye kuberamo ijonjora ry’abahagararira u Burasirazuba.

Abagize Akanama Nkemurampaka binjiye mu cyumba cya Silent Hill Hotel ari naho hagiye kubera iki gikorwa.
Miss Jolly Mutesi uri mu bagize aka kanama, yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 kuri ubu asigaye ari n’Umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, irushanwa riherutse kwegukanwa na Umunyana Shanitah.
Umurerwa Evelyne na we utagaragaye bwa mbere mu Kanama Nkemurampaka asanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Munyaneza James na we wongeye kugaruka mu Kanama Nkemurampaka, asanzwe ari Umunyamakuru ubifitemo uburambe, akaba akorera The New Times.








Abaterankunga baherekeje Miss Rwanda 2022
Uko imyaka yigira imbere, ni ko abashoramari babona Miss Rwanda nk’irushanwa ryo gushoramo amafaranga, ibi bikagaragazwa n’uburyo nta mwaka w’ubusa ritunguka abaterankunga bashya.
Mu myaka yashize Miss Rwanda yaterwaga inkunga n’abarimo Banki ya Kigali, Africa Improved Foods, Kaminuza ya Kigali, Bella Flowers, Hyundai na Volcano Ltd.
Hari kandi Laboratwari y’Igihugu itanga serivisi zo gupima ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Forensic Laboratory, Umuryango Uharanira Guteza imbere ubuzima, HDI, n’abandi.
Muri uyu mwaka wa 2022, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Ltd, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya Primus, rwinjiye mu batera inkunga iri rushanwa.
Undi mufatanyabikorwa mushya Miss Rwanda yungutse ni Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Gaming.
Harimo kandi Ikigo cya Smart Design Ltd gikora ibijyanye no kwandika ku bikoresho bitandukanye birimo n’imyambaro, ibikombe, gufasha abakeneye gutanga impano bijyanye n’ibyifuzo byabo.
We would like to recognise our partner @SMARTDESIGN20. Looking for a simple and creatively branded product? Smart Design Ltd has every item and option available for you to choose from. They are the leading player in the promotional gift business in Rwanda. #MissRwanda2022pic.twitter.com/wGvOnGTAj3
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) February 6, 2022
Muri aba baterankunga, buri wese agenda atanga uruhare rwe kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza no kwaguka.
Nka Kaminuza ya Kigali, itanga buruse ku bakobwa baba babashije kujya mu mwiherero mu gihe Banki ya Kigali, ifasha mu guhemba umushinga uba wahize indi.
Ni mu gihe Hyundai ariyo itanga imodoka ku mukobwa uba wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, aho muri uyu mwaka azahabwa Hyundai Venue igura hagati y’ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y’u Rwanda ni hagati ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.








Muri iyi Ntara y’Uburasirazuba abakobwa 98 ni bo bari biyandikishije baturutse mu turere turindwi, tugize iyi ntara mu gihe abakobwa 76 aribo bageze kuri Silent Hill Hotel.
Ibisabwa kugira ngo wemererwe guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022
Ni ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Miss Rwanda ribaye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho Rwanda Inspiration itegura iri rushanwa igendera ku mabwiriza n’inama ziba zatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda.
Umwaka ushize wa 2021, amajonjora yo gushaka abahagararira Intara n’Umujyi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu bitari bimenyerewe kuko ari ubwa mbere ubu buryo bwari bukoreshejwe kuva iri rushanwa ryabaho.
Ni uburyo bwashyizweho, aho abakobwa bifataga amashusho basobanura imishinga yabo n’ibindi biberekeyeho, bakabyoherereza abategura irushanwa nabo bakabishyikiriza Akanama Nkemurampaka.
Muri uyu mwaka ariko, amajonjora ari gukorwa abakobwa bahatana bitabira iki gikorwa gusa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarakajijwe haba mu kugabanya umubare w’abakozi bashinzwe gutegura iri rushanwa, umubare w’abanyamakuru, ndetse n’abaza baherekeje abaje mu irushanwa.
Ikindi kintu gikomeye muri iri rushanwa ni uko muri abo bantu bose bagera ahabereye ijonjora, nta wemerewe kuba atarakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye kandi buri wese akerekana igisubizo cy’uko atayirwaye mu bipimo biba byafashwe mu gihe cy’amasaha atarenze 24.
Ku mukobwa witabira irushanwa uretse kuba yarakingiwe ndetse yipimishije Covid-19, hari ibindi bisabwa kugira ngo yitabire iri rushanwa rya Miss Rwanda ari naryo rikomeye ry’ubwiza ribarizwa mu Rwanda.
Uwiyandikisha sabwa ikimuranga nk’Umunyarwanda (indangamuntu cyangwa pasiporo); afite imyaka hagati ya 18-28; yararangije amashuri yisumbuye; avuga neza Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi rukoreshwa mu Rwanda nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.
Agomba kuba ari umukobwa atarabyaye. Ikindi kandi asabwa kuba yiteguye kutazakora ubukwe cyangwa gushaka mbere y’uko umwaka urangira [ni ukuvuga umwaka amara yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda].
Bitandukanye no mu myaka yashize aho uwiyandikisha yasabwaga kugira uburebure n’ibiro bisabwa, [apima nibura ibilo 45 na metero 1.70 kuzamura] uyu mwaka iyo ngingo ntabwo yarebweho gusa akaba agomba kugira ibiro bihuye n’uburebure afite [Body Mass Index (BMI)].



Uburasirazuba bubitse Ikamba rimwe rya Miss Rwanda
Intara y’Uburasirazuba iheruka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ubwo Akiwacu Colombe yagirwaga Miss Rwanda 2014.
Uyu mukobwa wavutse taliki ya 31 Ukwakira 1994. Ni mwene Gatali Vital na Mukankusi Immaculée.
Akiwacu Colombe ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2014 ryatanzwe ku wa 23 Gashyantare 2014, mu birori byabereye muri Petit Stade i Kigali.
Ku wa 28 Ukuboza 2013, nibwo uyu mukobwa yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda i Rwamagana anasekerwa n’amahirwe yo gutorerwa guhagararira Intara y’Uburasirazuba.
Yabaye Nyampinga wa Kane mu mateka y’itorwa rya Miss Rwanda, kuko Uwera Dalila wa mbere yatowe mu 1994, yakurikiwe na Bahati Grace mu 2009 na Mutesi Aurore Kayibanda wambaye iri kamba mu 2012.


Kuva ku mu masaha ya saa Yine z’amanywa, abakobwa babiri ba mbere bari bageze ahabereye ijonjora ry’ibanze mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hill Hotel.
Byari biteganyijwe ko iki gikorwa gitangira saa Saba zuzuye, abakobwa bujuje ibisabwa bagatangira kunyura imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Amajonjora yo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022, kuri iki Cyumweru yakomereje mu Karere ka Kayonza ahatoranywa abahiga abandi mu buranga, ubwenge n’umuco bazahagararira u Burasirazuba.
Iri jonjora ryo kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ryabereye muri Silent Hill Hotel, iri hafi y’Umujyi wa Kayonza.
Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 12, kugira ngo haboneke Nyampinga ubereye u Rwanda, hakorwa amajonjora mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hagatoranywa abakobwa bujuje ibisabwa [ubwiza, ubwenge, umuco]. Ni bo bavamo ubahiga akambikwa ikamba.
Uburasirazuba ni ho hatahiwe nyuma y’Amajyaruguru, Uburengerazuba, ndetse n’Amajyepfo ahamaze gutoranywa abakobwa 27.



Amafoto: Miss Rwanda




Ibitekerezo 0