Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu gace ka Broken Head muri Australia, aho uyu mukinnyi wa filime atuye n’umuryango we.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje ku wa 12 Ugushyingo 2026, Polisi yahamagawe ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, ibwirwa ko abantu bane bataramenyekana binjiye mu rugo rw’uyu mukinnyi wa filime, bakiba imodoka eshatu.
Amakuru yatangajwe na 7News yo muri Australia agaragaza ko imodoka zibwe zirimo iyo mu bwoko bwa BYD, Ram na Raptor, zose zikaba ari imodoka zihenze.
Umugore wa Chris Hemsworth, Elsa Pataky, ni we wabonye amashusho y’abo bajura yafashwe na camera z’umutekano zo mu rugo rwabo (CCTV), agaragaza abantu bane bipfutse mu maso, babiri muri bo bikekwa ko bari bitwaje ibyuma.
Amakuru avuga ko Elsa Pataky yari yakangutse ahagana saa munani z’ijoro yumvise imbwa zimoka, ariko ntiyahita amenya icyari kiziteye kumoka, bituma yongera kwiryamira.
Nyuma yo kubona amashusho y’abajura, Elsa n’umugabo we Chris Hemsworth bahise bamenyesha Polisi ibyabaye.
Polisi yatangiye ibikorwa byo gushakisha imodoka zari zibwe, iza kubona ebyiri mu duce twa Coraki na Tabulam, mu gihe iya gatatu yabonetse ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu gace ka Lennox Head.
Izo modoka uko ari eshatu zahise zijyanwa gukorerwa isuzuma ryimbitse, kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bishobora gufasha mu kumenya abakoze ubwo bujura.
Polisi yatangaje ko nta muntu wakomerekeye muri icyo gikorwa, ndetse ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abajura babigizemo uruhare.
Chris Hemsworth ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Australia, wamamaye cyane kubera gukina ari Thor. Yagaragaye cyane muri filime za Marvel Cinematic Universe, zirimo Thor na Avengers.
Uyu mukinnyi wa filime abana n’umugore we Elsa Pataky, na we ukina filime, ndetse n’abana babo batatu.






Ibitekerezo 0