Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya AVEGA Agahozo mu Mujyi wa Kigali, abahanzi barangajwe imbere na Bralirwa ndetse na East African Promoters bageneye aba bapfakazi n’incike imyambaro ndetse n’inkunga y’amafaranga ibihumbi 500.

Mu izina ry’abahanzi bagenzi be, Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz yihanganishije aba babyeyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko nk’urubyiruko bazabahozaho umutima bakanabafasha ndetse bagaharanira kubavana mu bwigunge.

Ati, “Mu gihe cya Jenoside hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko ni cyo gituma kuri ubu twe nk’urubyiruko dushaka ko ibyabaye bitazongera ndetse ko imbaraga zacu tuzikoresha mu kwiyubaka tunubaka igihugu cyacu”.

Fred Nyagenzi wari uhagarariye Bralirwa, yashimiye umuryango wa AVEGA ndetse ahumuriza abarokotse Jenoside ababwira ko kuba bararokotse ari umwihariko ndetse bagomba kusa ikivi cy’abahipfuye.

Fred Nyagenzi wari uhagarariye Bralirwa muri iki gikorwa
Fred Nyagenzi wari uhagarariye Bralirwa muri iki gikorwa

Yagize ati, “Ndashimira AVEGA yatwakiriye nkanabashimira ku kazi gakomeye bakoze ko kubageza hano. Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda ariko abarokotse bo bafite umwihariko kuko bafite ibikomere basigiwe no kubura ababo nimucyo tubahumuriza, duhuze imbaraga zacu duharanira ko ibyabaye bitazongera”.

Aba babyeyi uko ari 40 bahawe inkunga y’imyambaro y’ibitenge bashimiye abahanzi ndetse na Bralirwa babasabira umugisha ku Mana ndetse bavuga ko igikorwa cy’urukundo babaretse kibaremyemo imbaraga.

Mpinganzima Constantine
Mpinganzima Constantine

Mpinganzima Constantine wavuze mu izina ry’abagenzi be yagize ati, “Ni ukuri turishimye cyane, aho mwakuye Imana ibongerere kandi urukundo mutugaragarije biradushimishije nk’ababyeyi kuko tubafata nk’abana bacu”.

Mukampazimaka Daforoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu izina ry’abakozi bagenzi be yashimiye umutima w’urukundo bagaragarijwe n’uru rubyiruko asaba ko bakomeza kuba hafi ndetse no guhumuriza abagifite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yakomeje yihanganisha abanyamuryango ba AVEGA muri rusange ababwira ko badakwiriye guheranwa n’agahinda ahubwo ko bagomba kwibuka baniyubaka .

Nyuma yo kwifatanya n’abapfakazi ndetse n’incike za Jenoside bo muri AVEGA, biteganyijwe ko aba bahanzi bazakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

AVEGA Agahozo ni umuryango w’abapfakazi ba Jenoside. Washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside 50 muri Mutarama 1995. Abanyamuryango baje kwiyongera bagera kugera ku bihumbi 25, ariko bamwe bitabye Imana ubu hasigaye abagera ku bihumbi 19.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya AVEGA
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya AVEGA
Bamwe mu bapfakazi n'incike za Jenoside
Bamwe mu bapfakazi n'incike za Jenoside
Abahanzi babanje kuvuga isengesho baragiza Imana abo basuye
Abahanzi babanje kuvuga isengesho baragiza Imana abo basuye
Ibitenge byahawe aba bapfakazi
Ibitenge byahawe aba bapfakazi
Jules Sentore atanga impano yageneye umwe mu barokotse
Jules Sentore atanga impano yageneye umwe mu barokotse
Senderi International Hit yasigiye uyu mubyeyi ubutumwa bw'ihumure
Senderi International Hit yasigiye uyu mubyeyi ubutumwa bw'ihumure
Bull Dogg ati 'Nanjye nka Bull Dogg nzakomeza kubaba hafi"
Bull Dogg ati 'Nanjye nka Bull Dogg nzakomeza kubaba hafi"
Rafiki Mazimpaka atanga impano ye
Rafiki Mazimpaka atanga impano ye
Tizzo wo muri Active
Tizzo wo muri Active
Ngo bumvaga Knowless bataramubona amaso ku maso
Ngo bumvaga Knowless bataramubona amaso ku maso
Bruce Melody na we yabasigiye ubutumwa bubakomeza muri ibi bihe
Bruce Melody na we yabasigiye ubutumwa bubakomeza muri ibi bihe
Urugwiro rwari rwose
Urugwiro rwari rwose
Oda Paccy
Oda Paccy
Platini wo muri Dream Boyz
Platini wo muri Dream Boyz
Dereck wo muri Active
Dereck wo muri Active
Tracy wo muri TNP
Tracy wo muri TNP
Agahinda ku maso ya Rafiki na Knowless
Agahinda ku maso ya Rafiki na Knowless
Bull Dogg na we yashenguwe n'uburyo Jenoside yasigiye u Rwanda ibibazo bikarishye
Bull Dogg na we yashenguwe n'uburyo Jenoside yasigiye u Rwanda ibibazo bikarishye
Samputu Patrick wo muri Bralirwa na we yashyikirije impano umwe mu bapfakazi ba Jenoside
Samputu Patrick wo muri Bralirwa na we yashyikirije impano umwe mu bapfakazi ba Jenoside
Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters
Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters
Ifoto y'urwibutso
Ifoto y'urwibutso
Basoje n'isengesho
Basoje n'isengesho

Amafoto: Nsanzabera JP

Twitter:@murungisabin@KalindaBrendah