Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya AVEGA Agahozo mu Mujyi wa Kigali, abahanzi barangajwe imbere na Bralirwa ndetse na East African Promoters bageneye aba bapfakazi n’incike imyambaro ndetse n’inkunga y’amafaranga ibihumbi 500.

Mu izina ry’abahanzi bagenzi be, Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz yihanganishije aba babyeyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko nk’urubyiruko bazabahozaho umutima bakanabafasha ndetse bagaharanira kubavana mu bwigunge.
Ati, “Mu gihe cya Jenoside hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko ni cyo gituma kuri ubu twe nk’urubyiruko dushaka ko ibyabaye bitazongera ndetse ko imbaraga zacu tuzikoresha mu kwiyubaka tunubaka igihugu cyacu”.
Fred Nyagenzi wari uhagarariye Bralirwa, yashimiye umuryango wa AVEGA ndetse ahumuriza abarokotse Jenoside ababwira ko kuba bararokotse ari umwihariko ndetse bagomba kusa ikivi cy’abahipfuye.

Yagize ati, “Ndashimira AVEGA yatwakiriye nkanabashimira ku kazi gakomeye bakoze ko kubageza hano. Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda ariko abarokotse bo bafite umwihariko kuko bafite ibikomere basigiwe no kubura ababo nimucyo tubahumuriza, duhuze imbaraga zacu duharanira ko ibyabaye bitazongera”.
Aba babyeyi uko ari 40 bahawe inkunga y’imyambaro y’ibitenge bashimiye abahanzi ndetse na Bralirwa babasabira umugisha ku Mana ndetse bavuga ko igikorwa cy’urukundo babaretse kibaremyemo imbaraga.

Mpinganzima Constantine wavuze mu izina ry’abagenzi be yagize ati, “Ni ukuri turishimye cyane, aho mwakuye Imana ibongerere kandi urukundo mutugaragarije biradushimishije nk’ababyeyi kuko tubafata nk’abana bacu”.
Mukampazimaka Daforoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu izina ry’abakozi bagenzi be yashimiye umutima w’urukundo bagaragarijwe n’uru rubyiruko asaba ko bakomeza kuba hafi ndetse no guhumuriza abagifite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yakomeje yihanganisha abanyamuryango ba AVEGA muri rusange ababwira ko badakwiriye guheranwa n’agahinda ahubwo ko bagomba kwibuka baniyubaka .
Nyuma yo kwifatanya n’abapfakazi ndetse n’incike za Jenoside bo muri AVEGA, biteganyijwe ko aba bahanzi bazakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
AVEGA Agahozo ni umuryango w’abapfakazi ba Jenoside. Washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside 50 muri Mutarama 1995. Abanyamuryango baje kwiyongera bagera kugera ku bihumbi 25, ariko bamwe bitabye Imana ubu hasigaye abagera ku bihumbi 19.























Amafoto: Nsanzabera JP
Twitter:@murungisabin@KalindaBrendah

Ibitekerezo 0