Imitako ihambaye mu bukwe bwa Humble Jizzo na Blauman (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ugushyingo 2018 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Amabara y’umweru, umutuku n’umuhondo ni yo atatse mu bice bitandukanye by’ahabereye ibirori byo gushyingirwa bya Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo muri Urban Boyz.

Uyu ni umunsi w’amateka uzahora wibukwa n’inshuti n’abo mu miryango ya Manzi James na Amy Blauman nyuma y’imyaka itanu y’urukundo rudashira hagati y’aba bombi.

Ni wo munsi bagomba guhamya isezerano ry’urukundo rwabo imbere y’Imana n’abantu.

Ibi birori biri kubera mu Mujyi wa Rubavu ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant. Byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye nyuma y’akavura kabyukiye ku muryango mu bice bitandukanye by’intara y’Uburengerazuba.

Abo mu muryango wa Blauman bamaze iminsi i Rubavu aho bari kumwe na Humble Jizzo na bamwe mu bo mu muryango we, mu gihe inshuti n’abandi bavandimwe bo bari kugenda bagera ahabereye ibirori.

Abahanzi bari mu baje gushyigikira mugenzi wabo barimo Lion Imanzi uraba ari umusangiza w’amagambo, Riderman nawe waharaye, Deejay Pius, Muyoboke Alex n’abandi batandukanye.

Ahari bubere ibirori ni uku hateguwe...
Indabo ziganjemo ibara ry'umuhondo ni zo ziri hafi ya hose mu hateguwe
Aho abageni bari bwicare ni uku hatatse
Ibirori biri kubera hafi neza y'inkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Abatumiwe gusa ni bo bemerewe gusangirira kuri aya meza
Sebukwe wa Humble Jizzo ubwo yageraga ahabereye ibirori by'ugushyingirwa k'umukobwa we
Lion Imanzi niwe uyoboye ibirori
Abasaza bo mu muryango wa Humble Jizzo bahabwa icyo kunywa
Lion Imanzi niwe musangiza w'amagambo muri ubu bukwe
Muyoboke Alex yitabiriye ibirori byo gushyigikira Humble Jizzo
Se wa Blauman yitabiriye ibirori byo gushyingira umukobwa we
Deejay Pius nawe arahari
Icyo kunywa ni cyose
Abaturutse mu muryango wa Blauman baje gushyigikira umuvandimwe wabo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .