Itangazo rishyiraho Padiri Habarugira Karekezi ryasohowe mu nyandiko yashyizweho umukono na Musenyeri Mwumvaneza ku wa 8 Nzeri 2026. Muri iyo nyandiko, Musenyeri yavuze ko iri genwa ryakozwe nyuma yo kureba uburemere bw’inshingano z’ubuyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo n’ubushobozi bw’uwagombaga kuzuzuza.
Musenyeri Mwumvaneza yashingiye ku mico ya Padiri Habarugira Karekezi irimo ubunyangamugayo, ubushobozi mu by’umwuka n’ubumenyi, ubushobozi mu bya tewolojiya ndetse n’umurava mu murimo wa kiliziya.
Musenyeri Mwumvaneza yagize ati “Dushyizeho Padiri Léonidas Habarugira Karekezi ku mwanya w’Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyoseze yacu ya Nyundo.”
Nk’Igisonga cya Musenyeri, Padiri Habarugira Karekezi azaba afite inshingano zo gukurikirana imirimo isanzwe y’ubuyobozi bwa Diyoseze mu bijyanye n’imiyoborere, uretse ibifitweho ububasha bwihariye na Musenyeri cyangwa ibimusaba kubanza kubiherwa uburenganzira.
Musenyeri Mwumvaneza yasabye abadiyakoni, abihayimana n’abakirisitu ba Diyoseze ya Nyundo kwakira no gushyigikira Padiri Habarugira Karekezi muri izi nshingano nshya.
Guhabwa izi nshingano bije nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, witabye Imana ku wa 30 Kanama 2026 afite imyaka 76.
Musenyeri Nsengumuremyi yazize uburwayi butunguranye bw’umuvuduko muke w’amaraso.
Musenyeri Nsengumuremyi yari amaze imyaka myinshi akorera Diyoseze ya Nyundo, aho yabaye Igisonga cya Musenyeri kuva mu 2001 ndetse agakomeza muri uwo mwanya nyuma y’uko Musenyeri Mwumvaneza ayoboye Diyoseze mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!