00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banditse igitabo gisesengura Bibiliya, inyandiko za kera n’amateka y’amadini

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2026 saa 06:35
Yasuwe :

Abanditsi Shaliach Ntungwanayo na Rabbi Ruterana bamuritse igitabo gishya cyiswe “Isezerano rya Yehoshua: Amabanga ahishwe ya Yehoshua (Yesu) n’Isomero ry’Imana” kigamije gutuma abasomyi batekereza ku nkomoko y’ukwizera, inyandiko za kera n’amateka y’amadini.

Iki gitabo gishingiye ku murongo w’ubushakashatsi kuri Bibiliya n’amateka y’amadini, aho abanditsi bavuga ko kigamije gusubira ku nkomoko, gusuzuma inyandiko n’amateka ndetse no kureba uburyo abantu bagiye basobanukirwa iby’Imana mu bihe bitandukanye.

Abanditsi basobanura ko iki gitabo kitagamije guha umusomyi igitekerezo ngo acyemere atabanje kugisesengura, ahubwo kimushishikariza gusoma, kugereranya, kubaza ibibazo no gutekereza ku murage w’ukwizera.

Ntungwanayo yagize ati “Intego yacyo ni ugusubira ku nkomoko, gusuzuma inyandiko n’amateka, no gushaka gusobanukirwa ukuri kwagiye kubikwa, kwibagirana cyangwa gusobanurwa mu buryo butandukanye.”

Iki gitabo cyifashisha amasoko atandukanye arimo tewolojiya, ubushakashatsi kuri Bibiliya, amateka y’amadini, inyandiko za kera, amateka n’umuco ndetse n’ubusesenguzi bw’indimi.

Abanditsi bavuga ko gusobanukirwa neza inyandiko bisaba kureba igihe, ahantu n’ururimi byakoreshejwemo.

Mu bice bitandukanye by’igitabo, abanditsi basuzuma inyandiko za kera zirimo Henoki, Yubile na Yasheri, bakazihuza n’ubushakashatsi ku mateka y’amadini.

Ruterana yagize ati “Henoki ni imwe mu nkingi z’ubu bushakashatsi kuko idufasha kongera kureba uburyo ibitekerezo bya Mesiya, urubanza n’ibihe by’imperuka byasobanuwe mu nyandiko za kera.”

Ni mu gihe Yubile ifasha gusubira ku kuntu igihe cya kera cyapimwaga, uko kalendari zasobanurwag n’uko ibyo bisobanuro byagiye bigira uruhare mu mateka y’ukwizera.

Abanditsi banagaruka ku gitabo cya Yasheri, bavuga ko gisomwa nk’isoko y’ubushakashatsi, hakagereranywa ibyo kivuga n’andi masoko, aho kugifata mu buryo bwikora nk’inyandiko ifite inkomoko imwe y’ibyanditswe.

Igice cy’ingenzi cy’igitabo cyibanda ku mwirondoro wa Yehoshua, aho agaragazwa mu murongo w’ubushakashatsi nk’Umwana w’Umuntu, Mesiya, Umucamanza, Umwami ndetse n’Umutambyi Mukuru ukurikije urutonde rwa Melikisedeki.

Abanditsi bavuga ko ibi bisaba gusoma imirongo ijyanye na Yehoshua mu buryo bwagutse, harebwa uko amazina, ibimenyetso n’inshingano bye byagiye bisobanurwa mu nyandiko zitandukanye.

Iki gitabo kandi kigaruka ku ngingo zirimo Ubwami bw’Imana, ubuzima bw’umwigishwa, ubutumwa n’umuryango ndetse no gusobanura uko ukwizera kugomba kugaragara mu mibereho y’umuntu.

Mu bice bya nyuma, igitabo gisuzuma uruhare rwa Afurika cyangwa Alkebulan, mu mateka y’ubumenyi n’ukwizera, kikagaruka ku nsanganyamatsiko zirimo gukuraho imyumvire y’ubukoloni, gusubiza ubumenyi agaciro no kongera gusuzuma inkomoko n’umurage.

Abanditsi bavuga ko intego atari ugusimbuza umuco umwe undi, ahubwo ari ugusubiramo amateka no kureba ubumenyi mu buryo bwigenga kandi bwubaha ukuri.

Iki gitabo gishyira imbere umuhate wo gusoma, kugereranya, gushakashaka no gushaka ukuri binyuze mu gusubira mu nyandiko, amateka n’ubushakashatsi.

Shaliach Ntungwanayo na Rabbi Ruterana bamuritse igitabo “Isezerano rya Yehoshua"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages