Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa i Kirengeri irimo abantu batatu barimo na Padiri Libère Kambanda waje kwitaba Imana, abandi barakomereka.

Padiri Eric Twizigiyimana wiganye na nyakwigendera yabwiye IGIHE ko bamenye iyo nkuru ibabaje ariko kugeza ubu ntibaramenya neza amazina yabo bandi bari kumwe nawe mu modoka.

Kambanda w’imyaka 34 y’amavuko yahawe ubupadiri mu 2011 arangije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda; yavukiye muri Ntyazo muri Nyanza.

Uretse inshingano zo kuyobora Caritas ya Diyoseze ya Butare, ni nawe wari ushinzwe gukurikirana amavuriro ya Kiliziya Gatolika muri iyi Diyoseze.

Imodoka yahitanye ubuzima bwa Padiri Libère
Imodoka yahitanye ubuzima bwa Padiri Libère
Padiri Libère Kambanda yahawe ubupadiri mu 2011
Padiri Libère Kambanda yahawe ubupadiri mu 2011
Padiri Libère Kambanda yatabarutse azize impanuka y'imodoka
Padiri Libère Kambanda yatabarutse azize impanuka y'imodoka

[email protected]