Dr. Mugisha yatawe muri yombi tariki ya 11 Mutarama 2025, akurikiranyweho kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi ya Shyira mu nyungu ze bwite, gutonesha n’icyenewabo.
Yafunzwe nyuma y’amezi hafi abiri ahagaritswe ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira. Tariki ya 17 Werurwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Mu kiganiro na Radio Inkoramutima kuri uyu wa 20 Werurwe, Musenyeri Mbanda yavuze ko gukurikiranwa n’ubutabera k’umushumba wo muri Angilikani bitafatwa nk’aho ibintu byacitse.
Ati “Ku kijyanye n’Itorero Angilikani, ubwa mbere reka mvuge ko nta biracitse. Nta kidasanzwe, aho ibibazo bibaye abantu bahari, bakora uko bashoboye kugira ngo ibyo bibazo bikemuke kandi ndizera ko n’ibi bizakemuka.”
Musenyeri Mbanda yavuze ko nubwo mu Rwanda bitamenyerewe ko Musenyeri yegura ku mwanya we, mu bindi bihugu birimo iri torero bihaba cyane.
Yavuze ko iyo Musenyeri arezwe, ikirego cyakirwa cyangwa kigakemurwa n’Urukiko rw’Itorero mu gihe gitanzwe n’abashumba batatu cyangwa abarayiki babiri basanzwe bemewe n’itorero.
Mu gushimangira ubwegure bwa Dr. Mugisha bwabaye mu Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Angilikani mu Rwanda yasobanuye ko iyo Musenyeri ashinjwe cyangwa akagaragaraho imyitwarire mibi, aba agomba guhita yegura.
Ati “Amategeko agenga Itorero avuga ko Musenyeri ushinjwe cyangwa ugaragayeho imyitwarire mibi, agomba guhita ahagarika imirimo ye mu minsi itarenze 90.”
Musenyeri Mbanda yasobanuye ko ikibazo cya Dr. Mugisha cyabanje kugaragazwa n’abapasiteri babiri gusa, Itorero ntiryacyakira kuko batari babikoze mu buryo bwemewe n’amategeko arigenga.
Yasobanuye ko icyo gihe, Inama Ngenzacyaha y’Itorero yagiye muri Diyosezi ya Shyira kugenzura no gukora iperereza ku byahavugwaga.
Musenyeri Mbanda yavuze ko iki kibazo cyakomeje kuvugwa, kigera no mu bitangazamakuru, ndetse nyuma yaje gufata umwanzuro wo gusura Dr. Mugisha, bakiganiraho.
Ati “Ikibazo cye ntabwo cyirengagijwe kuko njyewe ubwanjye nagiye kumusura ndi kumwe n’abandi basenyeri, turaganira.”
Ubwo yabazagwa niba ibibazo bivugwa kuri Dr. Mugisha muri Diyosezi ya Shyira ari ukuri, yasubije ati “Burya ukora ni we ukosa. Mu byavugwaga biba byiza kureba niba ari byo cyangwa atari byo. Turacyarindiriye kureba niba koko ari ukuri.”
Yasobanuye ko ntacyo Itorero Angilikani ritakoze kugira ngo rikemure ikibazo cya Dr. Mugisha kugeza rifashe umwanzuro wo kugiharira Leta kugira ngo ibe ari yo igikurikirana.
Ku bavuga ko Itorero Angilikani ryananiwe kwikemurira ibibazo kugeza ubwo Leta ibyinjiyemo, Musenyeri Mbanda yasobanuye ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwahaye iri torero ubwigenge, ariko ko iyo ibibazo byaryo bigiye hanze, na yo ibikurikirana.
Musenyeri Mbanda yakomeje ati “Hari igihe abanyamatorero twirengagiza inshingano za RGB. Ishobora kwinjira mu kibazo igihe ikimenye cyangwa ikimenyeshejwe, kandi ibyacu byari byamaze kujya hanze nta muntu utari ubizi…Turi mu gihugu gifite amategeko kandi dufite ibyo tugomba kubazwa.”
Musenyeri Mbanda yatangaje ko Itorero Angilikani rigiye gusuzuma imikorere yaryo kugira ngo rirebe niba riri mu murongo muzima, aho rizasanga ridahagaze neza, rikore impinduka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!