00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda rwagaragujwe agati na Misiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yongeye gusoreza ku mwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0.

U Rwanda rwatsinzwe n’Abanya-Misiri 25-16, 25-21, 26-24 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu wabereye muri Palais des Sports El Menzah i Tunis muri Tunisia ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026.

Misiri yagaragaje imbaraga kuva iseti ya mbere itangiye, iyobora umukino kugeza itsinze u Rwanda amanota 25-16.

Mu iseti ya kabiri, Abanyarwanda bagerageje kongeramo imbaraga no kugabanya ikinyuranyo cy’amanota, ariko Misiri ikomeza kubagenda imbere ibatsinda amanota 25-21.

Byashobokaga ko Ikipe y’u Rwanda isubira mu mukino ibikesha iseti ya gatatu yagaragajemo guhatana gukomeye, ariko na yo iyica mu myanya y’intoki itsinzwe amanota 26-24.

U Rwanda rwari rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 3-0 mu gihe rwari rumaze gusezererwa na Tunisia yarutsinze amaseti 3-0 muri ¼.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rusoreje ku mwanya wa gatandatu muri iri rushanwa rihuza ibihugu bya Afurika muri Volleyball aho no mu 2023 ari uko byari byagenze.

Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Kane, Ghana yegukanye umwanya wa karindwi itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-22, 27-25, 25-16).

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho uhuza Cameroun yari mu itsinda ry’u Rwanda na Tunisia iri mu rugo, guhera Saa Kumi n’Ebyiri mu gihe umwanya wa gatatu uhatanirwa na Maroc na Algeria guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe y'u Rwanda y'abagabo yongeye gusoreza ku mwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika
Misiri ifite igikombe giheruka, yabaye iya gatanu itsinze u Rwanda amaseti 3-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages