00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Cameroun yegukanye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyaberaga mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yegukanye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagore cyaberaga mu Rwanda nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25, 25-23) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Cameroun yegukanye iri rushanwa riba buri myaka ibiri, aho kuri buri nshuro yatsindaga Kenya.

Imikino isoza irushanwa yakinwe kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi ibiri irushanwa rihagaritswe kubera ikibazo cy’u Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa ndetse bikarangira rurikuwemo.

Cameroun yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nigeria amaseti 3-0 mu gihe Kenya yabanje gutsinda Maroc amaseti 3-0 mu wundi mukino wa ½ wakinwe mbere ya saa Sita.

Mu mukino wa nyuma nyir’izina, abakobwa bo muri Cameroun bitwaye neza mu iseti ya mbere batsinze ku manota 25-21 mu gihe iya kabiri bayitsinze mu buryo bugoranye nyuma yo kwigaranzura Kenya ku manota 25-23.

Iseti ya gatatu yatwawe na Kenya bitayigoye ku manota 25-15 mu gihe byashobokaga ko amakipe yombi ajya mu iseti ya kamarampaka, ariko amakosa atari ngombwa y’Abanya-Kenya ahesha Cameroun gutsinda iseti ya kane ku manota 25-23.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Cameroun kwegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gihe Kenya ikomeje kugira ibikombe icyenda, icya nyuma yaragitwaye mu 2015.

Amakipe yombi ni yo azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera mu Buholandi na Pologne mu mwaka utaha wa 2022.

Maroc yabaye iya gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-19, 25-17, 25-18). Yabiherukaga mu 1976 mu gihe mu 1987 yari yabaye iya kabiri.

Tunisia ni yo yabaye iya gatanu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-17, 25-11, 25-20).

U Burundi bwasoreje ku mwanya wa karindwi, Sénégal iba iya munani mu gihe u Rwanda rwasezerewe mu irushanwa rwasoreje ku mwanya wa cyenda.

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa:

  • Umukinnyi wakoze serivisi nziza kurusha abandi (Best Server): Moma Bassoko (Cameroun)
  • Umukinnyi wazibiye abo bahanganye kurusha abandi (Best Blocker): Gladys Ekaru Emaniman (Kenya)
  • Umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter): Alexandra Erhart (Maroc)
  • Umukinnyi wagerageje gutsinda cyane (Best Attacker): Sharon Chepchumba Kiprono (Kenya)
  • Libero mwiza: Yousra Souidi (Maroc)
  • Umukinnyi warushije abandi guhagarika imipira y’abo bahanganye (Best Receiver): Mercy Moim (Kenya)
  • Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP): Tchoudjang Nana Christelle (Cameroun)
Abakinnyi ba Kenya baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu ya Cameroun baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Kasaya Leonida mu kirere atera umupira
Agripina Khayesi Kundu na Kasaya Leonida barwana no kugarura umupira
Kasaya Leonida atera umupira mu gihe Moma Bassoko yari yazamutse guhagarika umupira
Abakinnyi ba Cameroun bishimira inota bari bamaze gukora
Berthrade Simone Flore Bikatal azamura umupira
Tchoudjang Nana na Ezssi Emelda Piata bagerageza guhagarika umupira wari utewe n'umukinnyi wa Kenya
Abanya-Kenya bishimira inota bari bamaze kubona
Sharon Chepchumba Kiprono arenza umupira mu gihe Abanya-Cameroun bashakaga kuwuhagarika
Berthrade Simone Flore Bikatal wa Cameroun arenza umupira mu gihe Gladys Ekaru na Moim Mercy bashakaga kumubuza gutsinda
Gladys Ekaru atanguranwa umupira na Fotso Mogoung wa Cameroun
Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa bifotozanya ibihembo
Cameroun yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Waithaka Kioni, bashyikiriza igikombe Kapiteni wa Cameroun, Tchoudjang Nana Christelle

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .