Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, u Rwanda ruzahagararira Afurika mu Mikino Paralempike nyuma yo kubona itike rutsinze Misiri ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball yabereye i Kigali mu 2019.

Muri iyi mikino izabera i Tokyo, Ikipe y’Igihugu yashyizwe mu Itsinda B hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya mu gihe Itsinda A rigizwe n’u Buyapani, Canada, Brésil n’u Butaliyani.

Imikino Paralempike ya Tokyo 2020, igiye kuba ku nshuro ya 16, itegerejwemo abakinnyi 4.400 bazarusahanwa mu mikino 22, bahataniye imidali 539.

Ikipe y’Igihugu imaze icyumweru kimwe n’igice isubukuye imyitozo, izerekeza i Okinawa mu Buyapani ku wa 14 Kanama, aho izakorera umwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera imikino ku wa 20 Kanama.

Abakinnyi bakomeje imyitozo ni Mukobwankawe Liliane, Bazubagira Claudine, Kwizera Carine, Musabyemariya Alice, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiraneza Solange, Nyiranshimiyimana Agnès, Murebwayire Claudine, Umutoni Clémentine, Mulisa Hosiana, Mutuyimana Chantal na Mugirwanake Louise.

Uretse Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, abandi Banyarwanda bazitabira Imikino Paralempike ya 2020 ni Hermas Muvunyi usiganwa ku maguru na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.

Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball yashyizwe mu Itsinda B ry'Imikino Paralempike ya Tokyo 2020
Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball yashyizwe mu Itsinda B ry'Imikino Paralempike ya Tokyo 2020
U Rwanda rugiye gukina Imikino Paralempike ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri Sitting Volleyball
U Rwanda rugiye gukina Imikino Paralempike ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri Sitting Volleyball