Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, u Rwanda ruzahagararira Afurika mu Mikino Paralempike nyuma yo kubona itike rutsinze Misiri ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball yabereye i Kigali mu 2019.
Muri iyi mikino izabera i Tokyo, Ikipe y’Igihugu yashyizwe mu Itsinda B hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya mu gihe Itsinda A rigizwe n’u Buyapani, Canada, Brésil n’u Butaliyani.
Imikino Paralempike ya Tokyo 2020, igiye kuba ku nshuro ya 16, itegerejwemo abakinnyi 4.400 bazarusahanwa mu mikino 22, bahataniye imidali 539.
Ikipe y’Igihugu imaze icyumweru kimwe n’igice isubukuye imyitozo, izerekeza i Okinawa mu Buyapani ku wa 14 Kanama, aho izakorera umwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera imikino ku wa 20 Kanama.
Abakinnyi bakomeje imyitozo ni Mukobwankawe Liliane, Bazubagira Claudine, Kwizera Carine, Musabyemariya Alice, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiraneza Solange, Nyiranshimiyimana Agnès, Murebwayire Claudine, Umutoni Clémentine, Mulisa Hosiana, Mutuyimana Chantal na Mugirwanake Louise.
Uretse Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, abandi Banyarwanda bazitabira Imikino Paralempike ya 2020 ni Hermas Muvunyi usiganwa ku maguru na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!