Izi shampiyona zombi zahagaritswe kuva tariki ya 15 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, cyari kimaze kugaragara mu Rwanda.
Nyuma yo kweremerwa gusubukura amarushanwa muri iki cyumweru, FRVB yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore zizaba hagati ya tariki ya 28 n’iya 31 Ukwakira.
Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Karekezi Léandre, avuga ko amakipe azitabira iri rushanwa risoza Shampiyona ari ayabarizwaga mu myanya ine ya mbere ubwo imikino yahagararaga.
Ati “Twifuje ko twasubukura imikino aho yari igeze, ariko twashatse gukora uko twari twarabyiyemeje kugira ngo dusoze umwaka twari turimo tubone gutangira undi mushya. Twaganiriye n’amakipe yose mu bagabo n’abakobwa, duhitamo ane ya mbere ku buryo azahura yose.”
Kugeza ubu ntiharemezwa niba Petit Stade Amahoro ariyo izakira iyi mikino mu gihe hagomba no kuba tombola igaragaza uburyo amakipe azahura.
Karekezi yagize ati “Aho imikino izabera turacyabiganiro, ariko twifuza ko yabera ahantu hasakaye (mu nzu y’imikino) kuko turi mu gihe cy’imvura. Bishobotse twahitamo hano kuri Petit Stade kuko byafasha amakipe menshi, Gisagara VC ni yo kipe bizasaba kuza gusa.”
“Ahandi dufite inzu y’imikino ni muri Kaminuza ariko amashuri agiye gutangira, ubwo ahandi haba ku Gisagara. Ni imikino izaba mu gihe gito, tugomba kwirinda ikintu cyatuma hatagira iba.”
Karekezi avuga ko gusoza Shampiyona ya 2019/20 hakiri kare bizafasha gutegura umwaka utaha w’imikino neza hagendewe ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball.
Mu nama y’Inteko Rusange ya FRVB yabaye ku wa 16 Gicurasi nibwo hemejwe ko Shampiyona z’Icyiciro cya Kabiri (mu bagore n’abagabo) zikinamo amakipe y’amashuri, zisheshwe, ahubwo hazahita hatangira umwaka w’imikino wa 2020-21.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!