Iri rushanwa rya Dual ryahuje amakipe abiri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oregon Track Club Elite itsinda Atlanta Track Club Elite. Amakipe yombi yakiniraga ahantu hatandukanye mu bilometero 4300, ku wa Gatandatu.
Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bakomeye barimo Umunya-Botswana Nijel Amos wegukanye umudali wa Feza mu mikino Olempike ya 2012 ndetse na Chanelle Price watwaye isiganwa ry’Isi mu gusiganwa metero 800 mu 2014.
Oregon Club yatsinze Atlanta Club yo mu Burasirazuba ku manota 6 kuri 1 mu marushanwa atanu yakozwe, aho ku birukankaga ku giti cyabo, isiganwa ryabarirwaga inota naho isiganwa rya babiri babiri rifite agaciro k’amanota atatu.
Inota rimwe Atlanta Club yegukanye yariheshejwe na Yolanda Ngarambe wakoresheje iminota itatu, amasegonda 20 n’ibice 97 mu gusiganwa metero 1200, hari nyuma y’uko Hanna Green wa OTC Elite yikuye mu irushanwa.
Ngarambe Yolanda avuga ko nubwo basiganwe buri kipe ukwayo, atabifashe nk’imyitozo ahubwo byari irushanwa kandi yishimiye kongera gusiganwa akareba uko urwego rwe rumeze.
Ati “Twari ikipe imwe yonyine ku murongo, ariko ibi ntibisobanuye ko byari nk’imyitozo. Numvaga ari irushanwa. Nyuma yo gukora cyane muri iyi mpeshyi, ni byiza kubona amahirwe yo gusuzuma urwego rwacu no gukusanya amafaranga ku bw’impamvu nziza.”
Iki gikorwa cyakusanyirijwemo inkunga y’ibihumbi 10.4$ azagenerwa umuryango Atlanta Mission n’uwa Food for Lane County ifasha abatishoboye. Hari kandi n’indi nkunga ya $7103 yatanzwe nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO