Iyi mikino yabereye muri Finland kuri uyu wa Gatatu, aho uwa mbere mu gusiganwa muri metero 1500 mu bakobwa yabaye Kristiina Mäki Lahden Ahkera wo muri iki gihugu, wakoresheje iminota ine, amasegonda atandatu n’ibice 71, uwa kabiri aba Caterina Granz Saksa ukomoka mu Budage.

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Suède, Yolanda Ngarambe Ruotsi w’imyaka 27, yaje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gukoresha iminota ine, amasegonda rindwi n’ibice 61 ndetse nibyo bihe byiza akoresheje mu gusiganwa kuri iyi ntera kuva atangiye gusiganwa ku maguru.

Mu cyumweru gishize yari yakoresheje iminota ine, amasegonda 10 n’ibice bitanu muri shampiyona ya Suède, na ho aba uwa gatatu.

Yolande Ngarambe yatangiye gusiganwa ku maguru nk’umukinnyi wabigize umwuga ubwo yari mu mashuri yisumbuye afite imyaka 18, abona buruse yo kujya kwiga mu ishuri rimufasha gukomeza gukina uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho kuri ubu asiganwa ku rwego rw’igihugu muri Suède, Diamond League, guhera muri uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko akunze gukorera imyitozo muri Atlanta muri Amerika, aho ngo intego ye ari ukwitabira imikino Olempike.

Ati ”Intego mfite ubu ni ukwitabira shampiyona y’Isi cyangwa Imikino Olempike kandi ndabizi ko bishoboka. Nkomeza gukora cyane kugira ngo ndebe ko nabigeraho.”

Yolanda Ngarambe ufite ababyeyi b’abanyarwanda, aheruka mu Rwanda muri Nzeri 2017 aho yatembereye mu bice bitandukanye birimo umujyi wa Rubavu, utuyemo nyirakuru.

Uyu mukinnyi ukinira Club Turebergs FK, avuga ko yifuzaga gukinira u Rwanda ariko kuri ubu amaze imyaka itatu ahagararira Suède mu mikino mpuzamahanga.

Mu midali amaze kwegukana harimo uwa Feza mu gusiganwa muri metero 3 000, uwa Zahabu, uwa Feza n’itatu y'Umuringa mu gusiganwa muri metero 1500 ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa metero 800.

Mu gusiganwa metero 5000 mu irushanwa ryabereye Atlanta mu 2016, yakoresheje iminota 16 n’amasegonda 44 mu gihe muri metero ibihumbi 10 yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 50 mu mwaka ushize.

Ubwo yatsindaga mu irushanwa ryo gusiganwa metero 1500 muri Gashyantare uyu mwaka muri Suede
Ubwo yatsindaga mu irushanwa ryo gusiganwa metero 1500 muri Gashyantare uyu mwaka muri Suede
Ngarambe Yolanda (wambaye umuhondo) yitabiriye Shampiyona y'Uburayi asiganwa muri metero 1500 na 3000
Ngarambe Yolanda (wambaye umuhondo) yitabiriye Shampiyona y'Uburayi asiganwa muri metero 1500 na 3000
Muri metero 3000 i Boston, Yolanda yakoresheje iminota umunani n'amasegonda 53, aba umunya-Suede wa gatatu ukoresheje ibihe bike muri iri siganwa kuri iyi ntera
Muri metero 3000 i Boston, Yolanda yakoresheje iminota umunani n'amasegonda 53, aba umunya-Suede wa gatatu ukoresheje ibihe bike muri iri siganwa kuri iyi ntera
Yolanda Ngarambe ari kumwe na bagenzi be barimo Edwards Kemboi wo muri Kenya, wasiganwe muri Shampiyona y'Isi mu 2016
Yolanda Ngarambe ari kumwe na bagenzi be barimo Edwards Kemboi wo muri Kenya, wasiganwe muri Shampiyona y'Isi mu 2016
Ngarambe Yolanda ubwo yari yitabiriye New Balance Indoor Gran Prix i Boston, aho yakoresheje iminota ine n'amasegonda 28 mu gusiganwa metero 1500
Ngarambe Yolanda ubwo yari yitabiriye New Balance Indoor Gran Prix i Boston, aho yakoresheje iminota ine n'amasegonda 28 mu gusiganwa metero 1500
Ngarambe Yolanda yabaye uwa gatatu muri Stockholm Diamond League yakinwe mu cyumweru gishize
Ngarambe Yolanda yabaye uwa gatatu muri Stockholm Diamond League yakinwe mu cyumweru gishize