Abakinnyi batangajwe batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi, muri La Palisse Hotel i Nyamata.
Ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri igizwe n’abagabo icyenda ndetse n’abagore batanu, bazahatana mu byiciro birimo Full Marathon y’Abagabo, Half Marathon y’Abagabo na Half Marathon y’Abagore. Nta mukinnyi watoranyijwe mu bagore bakina Full Marathon.
Muri irushanwa riheruka kuba mu 2023, Abanya-Kenya bihariye imidali kuko muri 12 begukanyemo 10. By’umwihariko mu bagabo, George Onyancha yegukanye Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.
Ni mu gihe mu bagore, Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.
Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.
’Kigali International Peace Marathon’ y’uyu mwaka yitezweho kwitabirwa n’abakinnyi benshi bakomeye ku Isi nyuma y’aho iyi Marathon yitiriwe amahoro yazamuwe mu ntera igashyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Kigali International Peace Marathon 2024:
Half Marathon y’Abagabo: Mutabazi Emmanuel na Nzayisenga (bombi ba Police AC), Ingabire Victor, Nsabimana Jean Claude na Nshimiyimana Emmanuel (bose ba APR AC).
Umutoza: Rukundo Sylivain
Full Marathon y’Abagabo: Hitimana Noël na Dushimirimana Gilbert (bombi ba APR), Nizeyimana Alexis (Police) na Gakuru David (ba Police).
Umutoza: Eric Karasira
Half Marathon y’Abagore: Imanizabayo Emeline na Niyonkuru Florence (ba Sina Gerard AC), Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angelique (bombi APR) na Uwizeyimana J. Gentille (Police).
Umutoza: Kanyabugoyi Anicet

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!