00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Flying Eagles yegukanye Irushanwa ’Zanshin Karate’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 December 2023 saa 10:12
Yasuwe :

Ikipe ya Flying Eagles y’i Kigali yahize izindi mu Irushanwa rya Zanshin Karate Championship ryakinwe ku nshuro ya mbere hagamijwe kuzamura umukino wa Karate no kurushaho guhuriza hamwe abana mu gihe bari mu biruhuko.

Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye, rikitabirwa n’abana bitoreza mu makipe yo hirya no hino mu gihugu, ryatangiye tariki 23 Ukuboza, risozwa ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza.

Amakipe agera kuri 27 ni yo yitabiriye iri rushanwa aho abana bagera kuri 250, bari hagati y’imyaka irindwi na 14 mu bahungu n’abakobwa, ari bo biyerekanye.

Ikipe ya Flying Eagles yegukanye imidali irindwi ya Zahabu, umwe wa Feza ndetse n’indi itatu ya Bronze, ni yo yasoreje ku mwanya wa mbere muri rusange.

Les Petits Samurai Karate Do na The Champions Sports Academy zanganyije imidali umunani kuko zombi zegukanye imidali ibiri ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ine ya Bronze.

The Champion Nyanza Karate Academy yabaye iya kane n’imidali itanu irimo ibiri ya Zahabu, Cornerstone Karate Club, The Legend Karate School na Yushosha Karate Academy zabaye iza gatanu zinganya umudali umwe wa Zahabu.

Mwizerwa Dieudonné uyobora Zanshin Karate Academy yateguye iri rushanwa, yavuze ko banyuzwe n’uburyo ryagenze ndetse n’urwego abana bagaragaje.

Ati "Irushanwa ryagenze neza cyane ku nshuro yaryo ya mbere, bigendanye n’uko twabikekaga dutangira kuritegura. Abana batwiyeretse neza, amakipe yitabiriye ari menshi ndetse n’abakinnyi bari benshi ndetse batweretse urwego ruri hejuru cyane, berekanye impano, cyane cyane mu bakobwa."

Yakomeje agira ati "Hano mu Rwanda twagiraga ikibazo cy’abakobwa bake bakina uyu mukino, ariko twashimishijwe n’uburyo iri rushanwa ritweretse abana benshi b’abakobwa kandi mu byiciro byose. Turasaba ababyeyi gushyigikira abana, ndetse no gushyigikira ibi bikorwa, kugira ngo dutegure amarushanwa menshi abana baboneramo umwanya wo gukina."

Ubuyobozi bwa Zanshin Karate Academy bwavuze ko bugiye gutangira gutegura irushanwa ritaha rizaba muri Kanama 2024 ku buryo rizaba riri ku rwego rwisumbuyeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .