Uyu mukino wari utegerejwe kurusha iyindi wahawe inyito ya “Winner Takes It All”, bitewe n’uko Roman Reigns yari yibitseho igihembo gikuru cyo mu cyiciro cya Smack Down kizwi nka WWE Universal Championship mu gihe Brock Lesnar yari afite icyo muri RAW cya WWE Championship.
Aba bagabo bombi bakubitanye nta mbabazi umwe agirira mugenzi we gusa nyuma y’iminota 12 Roman Reigns akoresha tekiniki ye izwi nka ‘spear’, akubita umutwe Brock Lesnar waguye hasi hakabarwa inshuro eshatu atarinyagambura aba atsinzwe atyo.
Ibi byatumye Roman Reigns atwara umukandara wa WWE Championship ku nshuro ya kane akomeza no kurinda igihembo cye cya WWE Universal Championship amaranye iminsi 582.
Indi mikino ikomeye yabaye ni uwahuje abakinnyi bo mu bikundi (Tag Team) aho igikundi cya RK-Bro kirimo Randy Orton na Matt Riddle cyagumye kurinda umukandara wa RAW Tag Team Championship kubera ko batsinze ibikundi bibiri bari bahanganye ari byo; The Street Profits na Alpha Academy.
Umunsi wa mbere wa Wretlemania wabaye ku wa Gatandatu ubwo hari hategerejwe imikino ibiri karundura mu bagore.
Uwabanjirije indi ni uwahuje Bianca Belair na Becky Lynch bari bahanganiye umukandara wa WWE Raw Women’s Championship ukegukanwa na Bianca wari ugisanganywe.
Charlotte Flair yakomeje kurinda umukandara wa WWE Smack Down Women’s Championship ubwo yatsindaga Ronda Rousey akoresheje iminota 18.
Ni ku nshuro ya 38 Wrestlemania, umuhango ukunzwe cyane kurusha indi muri WWE yari ibaye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!