00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Algeria ku mwanya wa mbere Muhanga-Nyamagabe, Dylan agumana umupira w’umuhondo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 November 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Ku ntera ya Km 102,4 abasiganwa ku magare bava i Muhanga berekeza i Nyamagabe, Umunya-Algeria, Azzedine Lagab, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 29 n’amasegonda 15, ariko umunya Afurika y’Epfo, Dylan Girdlestone aracyafite umupira w’umuhondo yabonye kuri uyu wa Kane bava i Musanze berekeza i Muhanga.
Abasiganwa 62 bahagurutse i Muhanga saa tatu z’igitondo, mu isaha ya mbere y’isiganwa abakinnyi bagenderaga kuri Km 45,8 ku isaha bose bagendera mu gikundi.
Ku Km cya 70 nibwo (…)

Ku ntera ya Km 102,4 abasiganwa ku magare bava i Muhanga berekeza i Nyamagabe, Umunya-Algeria, Azzedine Lagab, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 29 n’amasegonda 15, ariko umunya Afurika y’Epfo, Dylan Girdlestone aracyafite umupira w’umuhondo yabonye kuri uyu wa Kane bava i Musanze berekeza i Muhanga.

Abasiganwa 62 bahagurutse i Muhanga saa tatu z’igitondo, mu isaha ya mbere y’isiganwa abakinnyi bagenderaga kuri Km 45,8 ku isaha bose bagendera mu gikundi.

Ku Km cya 70 nibwo abakinnyi batatu barimo Ndayisenga Valens (Rwanda Akagera), Berhane Melake (AS BE CO) na Adil Barbari (Algeriya) bacomotse igikundi, bagisigaho iminota ibiri n’amasegonda 45.

Nyuma y’ibirometero 5, Abanyarwanda Gasore Hategeka na Ruhumuriza Abraham n’umunya Ethiopiya Goytom Biru nibo bari bayoboye isiganwa.

Lagab wabaye uwa mbere, yasanze Gasore na Biru ku mwanya w’imbere bageze ku Km cya 77.
Bageze ku Km cya 97, Gasore yasigaye, maze ku Km cya 98, umunya Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone na Louis Meintjes ukinira MTN Qhubeka bava mu gikundi.

Muri Tour du Rwanda 2013, nta mukinnyi uratwara igihembo cy’umunsi inshuro ebyiri zikurikirana. Nyuma yo kugera i Nyamagabe ari uwa mbere, Lagab yavuze ko umukino w’uyu munsi wamworoheye kuko hari ahantu h’imisozi migufi aho ubutumburuke bwo hejuru bwari kuri m 1906, kandi n’abafana benshi bamutera ingufu.

Yagize ati " Sinitoreje gukinira mu misozi ariyo mpamvu byangoye, natunguwe no kubona abantu batwogeza mu nzira hose, nabiherukaga mu Bwongereza mu 2012 mu mikino olimpiki."

Lagab wabaye uwa mbere yari yabonye umwanya nk’uyu mu 2012 mu isiganwa ryo Kwita izina bava i Kigali bajya mu Kinigi, aba uwa kabiri bava i Rubavu bajya i Kinigi, yeguka umwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Lagab yageze ku murongo asize

Nyuma y’isiganwa, Gasore wari mu b’imbere habura Km 5 bagasoza yavuze ko abona yakoze uko bikwiye, yatanze imbaraga zose ariko Lagab amurusha ubunararibonye.

Gasore yagize ati "Tour du Rwanda 2013 iri kwihuta , twaritoje bihagije ariyo mpamvu turi gutanga uyu musaruro. Abanya Afurika y’ Epfo na MTN Qhubeka bakina amasiganwa menshi kandi akomeye, natwe dukina buri kwezi ariko amasiganwa ntaba ari ku rwego rumwe.”

Umunya Erithrea, Eyob Metekel aracyari uwa mbere ahaterera kuva ku munsi wa mbere, aracyafata igihembo gitangwa na COGEBANQUE, yahembwe na Ntabwoba Bonaventure, umuyobozi w’amashami ya COGEBANQUE mu gihugu.

Eyob Metkel watereye kurusha abandi yahembwe na Ntabwoba Bonaventure, Umuyobozi w'amashami ya COGEBANQUE mu gihugu

Nsengiyumva Jean Bosco niwe Munyarwanda uri imbere y’abandi, mu gihe MTN Qhubeka ikiri ikipe ya mbere.

Nsengiyumba Jean Bosco niwe munyarwanda uri imbere y'abandi
Umunyarwanda wahageze bwa mbere ni Gasore Hategeka, yahageze ku mwanya wa 5

Kuva i Muhanga bajya i Nyamagabe,

1. Azzedine Lagab -Algeriya 2h29’15"

2. Biru Goytom -Ethiopia -7"

3. Meintjes Louis -MTN Qhubeka -33"

4. Girdlestone Dylan -Afurika y’Epfo -36"

5. Hategeka Gasore -Rwanda Akagera -39"

Abafana ku muhanda aho abasiganwa banyura baba ari benshi

Ku rutonde rusange, Umunya Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan, aracyari ku mwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa 5 akoreshekje amasaha 15 iminota 6 n’amasegonda 51.

Umunya Afurika y'Epfo, Girdlestone Dylan aracyambaye umupira w'umuhondo

2. Meintjes Louis -MTN Qhubeka -2’7"

3. Eyob Metekel -AS BE CO (Erithrea) -2’26"

4. Njoroge John -Kenya - 3’35"

5. Debretsion Aron - AS BE CO - 4’24"

6. Nsengiyumva Jean Bosco -Karisimbi -4’56"

10. Niyonshuti Adrien -MTN Qhubeka -6’12"

11. Biziyaremye Joseph -Akagera -6’32"

12. Ndayisenga Valens -Akagera -6’36"

14. Hadi Janvier -Karisimbi -7’5"

Kuri uyu wa Gatandatu,Tour du Rwanda irava mu ntara igaruke mu mujyi wa Kigali. Abasiganwa barahaguruka i Huye saa yine basoreze mu mujyi wa Kigali kuri sitade y’i Nyamirambo, bakoze urugendo rwa Km 125,7.

MTN Qhubeka niyo kipe ikiri imbere

img50112|center>
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages