00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukinwa ute?: Ibyo wamenya ku mukino uhuza abafite ubumuga n’abatabufite bagakinana

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 4 June 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Mu myaka ibiri ishize nibwo Komite y’u Rwanda y’abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe (Rwanda Special Olympics) yagaragaje umushinga ushobora guhuriza hamwe abafite ubumuga bwo mu mutwe bagakina n’abatabufite.

Uyu mushinga wabonye imbaraga zo kuwushyira mu bikorwa binyuze mu kiswe “Special Olympics Unified Champion Schools”, ubu akaba ari uburyo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari mu bigo by’amashuri bakinana na bagenzi babo badafite ubumuga.

Umushinga wa Special Olympics Unified Champion Schools wazanye umukino mushya uzafasha abana bafite ubumuga kuba bakinana n’abatabufite bagahurira mu kibuga.

Uyu mukino ni umupira w’amaguru ukinwa n’abakinnyi barindwi buri kipe ariko uzajya ukinwa n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bavanze n’abatabufite.

Ni umukino ukinwa mu buryo busa n’ubw’umupira w’amaguru usanzwe ariko amategeko akabusanaho gato ahanini mu gihe umukino umara, gusimbuza n’abasifuzi.

Amategeko n’amabwiriza y’umukino uhuza abafite ubumuga n’abatabufite

Ni umukino ukinwa n’amakipe abiri buri imwe ifite abakinnyi barindwi babanza mu kibuga. Gusa, urutonde ruba ruriho abakinnyi 12.

Mu bakinnyi barindwi babanza mu kibuga, bane bagomba kuba badafite ubumuga, batatu bakaba babufite.

Mu gusimbuza, abafite ubumuga basimburwa n’ababufite bikaba ari nako bigenda ku batabufite.

Umukinnyi ashobora gusimbura cyangwa agasimburwa inshuro irenze imwe.

Uyu mukino umara iminota 40 ikinwa mu bice bibiri aho buri gihe gikinwa iminota 20, bakaruhuka iminota icumi.

Abasifuzi b’umukino bagomba kuba ari babiri nabwo bagasifurira ku ruhande.

Umukinnyi ukoze ikosa ryoroheje ahabwa ikarita y’umuhondo, irikabije cyangwa uwugije imihondo ibiri agahabwa ikarita itukura imukura mu mukino.

Amakosa ahanishwa ikarita y’umuhondo n’ikarita itukura aba ari amwe n’ayo mu mupira w’amaguru usanzwe rimwe na rimwe hakanakoreshwa ubushishozi bw’umusifuzi bitewe n’ikosa rikozwe.

Mu mupira w’amaguru usanzwe, uwuhawe ikarita itukura asiba umukino ukurikira ariko muri uyu mukino birangirana n’uwo munsi.

Ingano y’ikibuga ni iyisanzwe ikoreshwa hakina abakinnyi barindwi buri ruhande. Uburebure ni metero 54.86 mu gihe ubugari ari metero 36.5.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Special Olympics, Pastor Deus Sangwa avuga ko kugeza ubu habarurwa abana 21,200 bafite ubumuga bazitabira iyi mikino.

Yagize ati “Kugeza ubu hari abafite ubumuga 21,200 tumaze kwandika b’abakinnyi. Navuga ko umuvuduko twari twatangiranye tutawukomeje kubera COVID-19 ariko umushinga ugomba gukomeza ukanozwa neza hagati mu 2023.”

Mu ntara y’iburasirazuba hahuguwe ibigo by’amashuri 70 nyuma y’uko bari bahereye mu bigo 40 by’umujyi wa Kigali wanatangiye amarushanwa.

Nyuma yo guhugura abarimu n’abatoza mu bigo bitandukanye, hazabaho gahunda yo gutanga ibikoresho kugira ngo hose batangire gukina.

Intara y’amajyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda ni byo bizakurikira mbere y’uko igihugu cyose bazaba bamaze kukizenguruka muri Kamena 2023.

Imikino y’abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe ni imwe mu mikino idakunze guhabwa umwanya ariko ihesha ishema u Rwanda hanze yarwo.

Mu 2019 mu mujyi wa Abu Dhabi, u Rwanda rwatwaye umudali wa Zahabu mu mupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru no koga.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Special Olympics, Pastor Deus Sangwa avuga ko imbaraga zo gushyira umukino mu bikorwa zihari kandi igihe bihaye kitazarenga
Umuyobozi wa siporo muri Special Olympics Rwanda, Muhire Patrick Guevara avuga ko muri Nyakanga 2022 nibura abatoza 800 bazaba bamaze guhugurwa
Umupira w'amaguru usanzwe ukinwa n'abafite ubumuga batavanze n'abatabufite
Gahunda ya Special Olympics Unified Champion Schools izafasha abafite ubumuga gukinana n'abatabufite
Abafite ubumuga 21,200 bamaze kwandikwa mu kuzagerwaho na gahunda ya Special Olympics Unified Champion Schools

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .