Umukobwa w’imyaka 7 wo muri Uganda, Esther Mwangala niwe wegukanye igihembo mu gusiganwa kuri moto byabereye mu karere ka Huye akurikirwa n’Umunyarwanda, Imran Nkurunziza.

Abasiganwaga 11 bagabanyijwe mu byiciro bitatu hagendewe ku bushobozi bwa moteri ya moto byasaga n’ibijyana n’imyaka yabo.

Mu munsi y’ikibuga cy’indege cya Huye niho hari hubatswe ikibuga izi moto zazenguruka abantu bazireba neza, mu nzira zanyuragamo harimo imigunguzi.

Mu bana bari hagati y’imyaka 5 na 7 bakoreshaga moto Mix 50, Esther Mwangala yabaye uwa mbere akurikiwe n’Umunyarwanda Nkurunziza Balinda Imran mu gakundi karimo Amina Zawadi na Ryan Aruho.

Igice cy'abana bakiri bato cyane bakoreshaga moto mix 50

Nkurunziza abajijwe amakuru ye, ati "Sinzi"
Nkurunziza abajijwe amakuru ye, ati "Sinzi"
Nkurunziza Imran, Umunyarwanda uba muri Uganda yatwaye umwanya wa kabiri
Nkurunziza Imran, Umunyarwanda uba muri Uganda yatwaye umwanya wa kabiri

Mu bana bafite hagati y’imyaka 8-10, Fortune Sentamu yatwaye umwanya wa mbere asize Waleed Omar, Ben Nsumba na Joshua Mwangala.

Nubwo bakoreshaga moto nini, Mix 85, Ali Omar Yasser w’imyaka 11, wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza muri Uganda yatsinze abasore babiri bakuru, ku kazi kenshi kakozwe na murumuna we, Wazir Omar wabazibiraga mu nzira ababuza gutambuka.

Omar Yasser afite igikombe cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko yatangiye gukina uyu mukino akiri umwana muto aho se amusaba kubanza gusenga kugira ngo adakora impanuka.

Yagize ati “ Ndifuza kuzatwara igihembo cyo gusiganwa ku rwego rw’Isi, nimba umukinnyi ukomeye nzaba nshobora kwiyishyurira ishuri mu gihugu icyo ari cyo cyose.”

Uyu mubyeyi ni Umunyarwanda aherekeza umwana we aho agiye gusiganwa hose amutera ingabo mu bitugu
Uyu mubyeyi ni Umunyarwanda aherekeza umwana we aho agiye gusiganwa hose amutera ingabo mu bitugu
Sentamu Fortune yatwaye igihembo cy'abatwara Moto Mix 65
Sentamu Fortune yatwaye igihembo cy'abatwara Moto Mix 65

Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) avuga ko bari batumiye aba basiganwa kuri moto biganjemo abana kugira ngo uyu mukino batangire kuwereka Abanyarwanda, asezeranya irushanwa rikomeye umwaka utaha.

Yagize ati “ Twari twifuje ko uyu mwaka twagira isiganwa rya moto ntibyakunda, umwaka utaha tuzarishyira ku ngengabihe yacu kandi rizitabirwa cyane.”

Aba bana bose bitabiriye iri siganwa mu Rwanda ni bamwe mu bakomeye mu gihugu cya Uganda aho mu 2012 bitabiriye isiganwa ruhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, FIM Africa Central Africa Motocross Championship.

Ali Omar Yasser ni we wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba atwara moto z'abakuru ku myaka 11
Ali Omar Yasser ni we wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba atwara moto z'abakuru ku myaka 11