Umunya-Espagne akaba nimero ya gatatu ku Isi, Rafael Nadal yabonye itike y’umukino wa nyuma mu mukino utarangiye bitewe n’imvune ya Alexander Zverev.
Seti ya mbere yarangiye hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko bari bayisoje banganya amanota 6-6, inyongera yasize Nadal ari imbere n’amanota 10-8.
Seti ya kabiri bageze ku manota 6-6 nibwo Zverev yagize imvune ikomeye mu kagombambari ahita asohoka mu kibuga atwaye mu kagare.
Ku mukino wa nyuma wa French Open 2022, Rafael Nadal azahura n’uwutsinda hagati y’Umunya-Norvege Casper Ruud n’Umunya-Korowasiya Marin Čilić.
Casper Ruud w’imyaka 23 ni we uhabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma akazahura na Rafael Nadal.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!