Uyu mutoza ari ku musozo w’amasezerano ye y’umwaka umwe, kuri ubu ibiganiro byo kuyongera bikaba bikomeje.
Ubwo Ikipe y’Igihugu yari ikubutse muri Nigeria mu rugendo rusoza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, umutoza Torsten yagaragaje kutishimira uko yasabwe kongera amasezerano.
Yagize ati “Banyeretse amasezerano bifuza kumpa uko yaba ameze ariko ntabwo byari bisobanutse ni yo mpamvu ntabyitayeho.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bampaye barantengushye, bansabye kubaha imibare yanjye [uko yitwaye mu mikino yatoje] ariko ntayo nabahaye. Niba bifuza ko ngumana na bo ntabwo bari bakwiye kumpa ibintu bimeze kuriya.”
Abajijwe niba ku giti cye yifuza kongera amasezerano yaruciye ararumira, avuga ko ntacyo abivugaho.
U Rwanda rwaguye munsi y’urugo mu gushaka itike ijya mu Gikombe cya Afurika, aho mu Itsinda C, rwasoje ku mwanya wa gatatu runganya amanota umunani na Bénin yazamukanye na Nigeria.
Nyuma y’iyi mikino, impaka ni nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagaruka ku musaruro w’uyu mutoza ugaragaza niba yakongerera amasezerano cyangwa hashakwa undi.
Icyakora, imibare y’uyu mutoza ntabwo ari mibi kuko mu mikino 14 amaze gutoza u Rwanda, yatsinze itandatu, anganya ine, atsindwa ine.
Yatsinze ibitego 13, atsindwa icyenda, mu gihe yasoje imikino irindwi atinjijwe igitego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!