Byatangiye agisohoka mu modoka saa Munani n'iminota itanu ubwo Rayon Sports yari igeze kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu munyezamu yabanje gufungura icupa rimwe ry'ibisukika bitari amazi ariko bigaragara nk'ibirenduka, maze arijugunya imbere y'umuryango w'imodoka yazanye Ikipe, ararikandagira birameneka bitembera munsi y'imodoka.

Arangije kubikandagira yatambutse ari na ko afungura irindi cupa na none arijugunya imbere y'umuryango w'urwambariro ararikandagira, abari mu rwambariro barikanga bigirayo ngo bitabatarukira.

Yakomeje kujugunya irindi cupa mu muryango w'urwambariro, nyuma akomeza ajya mu rwambariro mu gice cy'iburyo gisanzwe gikoreshwa n'ikipe yakiriye umukino.

Ubwo amakipe yasohokaga agiye kwishyushya, kubera ko Rayon Sports yari yatinze kugera ku kibuga ni na yo yasohotse nyuma. Umunyezamu Khadime yasohotse amena bya bisukika mu nzira yanyuzemo mu rwambariro, akomeza hanze agana mu kibuga.

Ubwo yabimenaga, yanyuze ku Mutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger Christian ndetse n'abakobwa bari bashinzwe gahunda bose baramureba ubona ko batunguwe.

Yakomeje mu kibuga ubwo amakipe yombi yari ari kwishyushya, ajya mu ruziga rw'ikibuga hagati abimenamo asigamo icupa, asubira kwishyushya.

Muri uku kwishyushya, Ndiaye yabanje kuzenguruka urubuga rw'amahina abona gukomeza gusama imipira nk'ibisanzwe.

Ubwo amakipe yombi yageraga mu kibuga arangije gusuhuzanya ndetse no kwifotoza, Umunyezamu Khadime yahagaze imbere y'abasifuzi ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri maze afata rimwe mu macupa yarimo bya bisukika ayasuka ayizengurutsaho.

Nyuma gato yazaniwe andi macupa abiri na mugenzi we Hategekimana Bonheur wabanje ku ntebe y'abasimbura ndetse bagirana ikiganiro kigufi mbere y'uko ajya mu izamu rye.

Khadime yakomeje agana ku izamu ryo ku ruhande rw'amarembo magari ya Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yari amaze gufata imyanya.

Yahagaze iruhande rw'izamu na none afata rimwe mu macupa yari afite arunama asuka yizengurutsa. Ibi yabikoraga ari na ko Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier yagenzuraga bwa nyuma niba inshundura ziteguye neza kwakira umukino w'ibihangange bya ruhago Nyarwanda.

Iyi mihango ya Khadime Ndiaye ntacyo yamufashije kuko uyu mukino APR FC yawutsinze ku bitego 2-0 bya Myugariro Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan.

Ibi byatumye Rayon Sports ya kabiri irushwa na APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe hasigaye imikino 16 ngo Shapiyona igere ku musozo.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye yatangiye imihango yo gusuka ibisukika agisohoka mu modoka y'Ikipe kuri Kigali Pelé Stadium

Yakandagiye ibi bisukika maze bitembera munsi y'imodoka Ikipe yajemo

Akirangiza gukandagira icupa rya mbere, yatangiye gufungura irya kabiri afashe n'irya gatatu mu ntoki

Kadime Ndiaye yarekuye irya mbere aho urwambariro rutangiriye

Iri cupa ubwo yarikandagiraga  ibisukika byari birimo byatembye bigana hanze

Iri cupa yarikandagiye cyane ararisyonyora

Irya gatatu ibyari birimo yabimennye mu muryango w'urwambariro ryo ntiyarikandagira

Ibi bisukika warebaga bikiri mu icupa ukabona bisa n'amazi ariko  wakwitegereza neza ugasanga birarenduka

Ubwo Khadime Ndiaye yari agiye kwishyushya, yatangiriye mu rwambariro amena ibi bisukika akomereza muri 'tunnel' ndetse aca n'iruhande rw'Umutoza wa APR FC, Thierry Froger Christian

Yaba Umutoza wa APR FC, Umufaransa, Thierry Froger ndetse n'abari bashinzwe gutegura uyu mukino,  bitegereje Khadime Ndiaye ubwo yari ari mu mihango y'imbaraga z'umwijima

Icupa ryari ririmo ibi bisukika yaritaye mu nzira iva mu rwambariro

Uyu Munyezamu yakomereje mu ruziga rwo mu kibuga hagati aho yasutse ibindi byari mu icupa aha yakomeje guhangwa amaso n'abakozi ba APR FC bafashaga Ikipe yabo kwishyushya

Icupa yarisize mu ruziga rwo mu kibuga hagati asubira mu kibuga cye gutangira kwishyushya

Icupa ryasigaye mu ruziga rwo mu kibuga hagati nyuma yo gushyirwamo n'Umunyezamu wa Rayon Spots, Khadime Ndiaye

Uyu Munyezamu yatangiye kwishyushya azenguruka urubuga rw'amahina rw'ikibuga cye

Nyuma y'aho amakipe yari amaze kwifotoza, Khadime Ndiaye yahagaze imbere y'abasifuzi ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri, afata icupa rimwe ryarimo bya bisukika abisuka hasi yizengurutsa ku birenge

Umusifuzi Mpuzamahanga wayoboye umukino hagati, Ishimwe Jean Claude yarebye Umunyezamu Khadime Ndiaye akora imihango ye aramwihorera

Nyuma yo gukora imihango ye,  yajugunye icupa iruhande rw'ikibuga

Abasifuzi Mpuzamahanga, Twagirumukiza Abdulkarim wari uwa kane (iburyo) yambika Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' (ibumoso) wayoboye umukino hagati, itumanaho ribafasha kumvikana mu kibuga

Nyuma y'uko amacupa ya Khadime Ndiaye yari yashize,  mugenzi we Hategekimana Bonheur yamuzaniye andi

Bagiranye ikiganiro kigufi mbere y'uko yerekeza mu izmu rye

Ageze ku izamu rye yafunguye icupa rya mbere ndetse asomaho

Yongeye kubigenza kwa kundi amena ibisukika arizengurutsa

Nyuma y'iyi mihango yose Khadime Ndiaye yerekeje mu izamu guhangana n'amashoti y'abasore ba Thierry Froger

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Ishimwe Didier yagenzuraga bwa nyuma niba inshundura ziteguye neza kwakira umukino w'ibihangange bya ruhago Nyarwanda.

Ku munota wa 79 w'umukino, Umunyezamu Khadime Ndiaye yicaye imbere y'izamu rye n'agahinda kenshi nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri na Niyibizi Ramadhan wa APR FC

Amafoto: Ntare Julius