RAAL La Louvière ni imwe mu makipe yagize umwaka mwiza w’imikino mu Bubiligi nyuma yo kwitwara neza ikegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Ibi byatumye mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25, yiyemeza gusezerera bamwe no gushaka abandi bakinnyi bashya bazayifasha mu rugendo rw’Icyiciro cya mbere.
Mu bo yahisemo harimo myugariro w’Umunyarwanda w’imyaka 16 Dave Nilson Rwema Nsabimana wakiniraga KAA Gent nayo yo muri iki cyiciro.
Uyu mukinnyi utarakinira igihugu na kimwe yavutse ku babyeyi b’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ndetse akaba asanze mugenzi we muri iyi kipe Samuel Gueulette umaze kumenyera guhamgarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Mu bandi bakinnyi iyi kipe yinjije harimo umunyezamu w’Umunya-Argentine, Marcos Peano n’Abafaransa Hady Camara na Kenny Nagera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!