Ni umukino utakivugwaho rumwe kubera ibyo ugaragaza mu kibuga, benshi bavuga ko amafaranga aba yishyujwe aba adahuye n’ibyo abafana bahabwa, ku buryo usigaye ubishye cyane.
Uyu mukino umaze kumenyereza abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko kuwureba ari ibihumbi bitanu ahasigaye hose. Uyu mwaka kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100 Frw muri VVIP.
Ku mukino wahuje amakipe yombi muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari ahatanye muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, benshi mu bari bagiye kuwureba batashye bicuza kubera umukino mubi barebye, ndetse bamwe batangira gutebya basaba gusubizwa ayabo.
Iminota 90 yarangiye nta nkuru y’umukino, ahubwo ibyagarutsweho byari uburyo umukino wari ubishye, imvune ya Léandre Onana wa Rayon Sports mu minota 30 ya mbere n’uburyo abatoza bashyamiranye umukino ukirangira.
Wari umukino wabonetsemo amakarita menshi kurusha gutera mu izamu kuko warangiye APR FC ibonye ane y’umuhondo harimo imwe y’uwari umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffti, naho Rayon Sports ibona abiri.
Umusifuzi Ruzindana Nsoro n’abo bari bafatanyije basifuye kenshi ku buryo byari bigoye kubona umupira umara umunota utarahagarara.
Bamwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda ndetse n’abafana muri rusange, birukiye ku mbugankoranyambaga bagaragaza uburyo uyu mukino wari ubishye.
Icyo gihe, Umunyamakuru w’imikino kuri Radio TV10, Mugabo Annet, yavuze ko nta mukino arabona ubishye nk’uwo.
Yagize ati "Sindabona umupira ubishye nk’uwo ndi kureba ubu."
Sindabona umupira ubishye nk’uwo ndimo kureba kuva natangira kureba umupira 😭😭😭
— Annet K.Mugabo 😘. (@mugaboannet2) May 11, 2022
Ishimwe Olivier Ba yavuze ko 5000 Frw yishyuye bidahuye n’umukino yarebye. Ati "Ibihumbi bitanu nishyuye, n’iminota 45 ndebye ko bitari kujyana?"
HT @rayon_sports 0-0 @aprfcofficial3
5K
N'iminota 45 ndebye,
Ko bitari kujana?
— Olivier Demba Ba (@Olivierbie) May 11, 2022
Umunyamakuru wa B&B FM, Bayingana David, we yavuze ko abafana bibwe.
Yagize ati "Abafana baribwe, ibiba mu kibuga n’ibiciro biba byashyizweho ntaho bihuriye, twari muri Silent Disco."
Umupira wacu usigaye kumaradiyo naho mukibuga ntumbaze!
— Kanamugire Moses (@KanamugireMoses) May 11, 2022
Nsanzimana Samir Sylvestre na we ukorera B&B FM, we yavuze ko abafana bakunda umupira ahubwo ibyo bashaka atari byo babona.
Ati "Ikigaragara abafana bo mu Rwanda bakunda umupira, ni uko babuze uwo bareba!"
Ikigaragara abafana bo mu Rwanda bakunda umupira,ni uko babuze uwo bareba!
Uyu mukino ntababeshye, ntaho uhuriye n'ibiro bibiri n'igice by'isukali pe!!
Harya umufungo w'imyumbati ni angahe?
Niyo yakishyujwe uyu mukino pe! 😂 #RwOT@mugaboannet2@elicanngangopic.twitter.com/iIvHHq94cL
— 𝐒𝐚𝐦𝐢𝐫 𝐒𝐲𝐥𝐯𝐞𝐬𝐭𝐫𝐞 𝐍𝐬𝐚𝐧𝐳𝐢𝐦𝐚𝐧𝐚 (@SamirSylva) May 11, 2022
Umukino w’amakipe yombi waba usigaye ku izina gusa?
Bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko kuba umukino w’amakipe yombi utakiryohera abawureba bishobora kuba biterwa n’urwego rw’abakinnyi bayarimo uyu munsi, kuko bari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’abayahozemo.
Umunyamakuru wa Radio Flash, Kayiranga Ephrem, yemeranya n’abavuga ko amafaranga yishyuzwa kuri uyu mukino adahuye n'ibyo abafana babona mu kibuga.
Ati "Ntabwo tukibona umupira mu kibuga ahubwo usigaye hanze yacyo, gusa kuko umukino usigaye urangira nta kintu kizima uwubonyemo."
Yakomeje avuga ko kutaryoherwa rimwe na rimwe biterwa n’abakinnyi badakomeye cyangwa badakina umukino uryoheye ijisho.
Ati "Mu myaka ibiri ishize ahubwo uyu mukino navuga ko wimukiye ku mukino wa Kiyovu n’aya makipe, kubera ko byibura ifite abakinnyi bakomeye kandi bazi umupira, hamwe umufana ava mu rugo yumva agiye kureba Abeddy, Pitchou, Ssekisambu n'abandi."
Ibi kandi abihurizaho na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakunze kubiganiraho, aho bakunda guhurira bagaruka kuri uyu mukino bihebeye ndetse akenshi wumva bagaruka ku bakinnyi ba kera nka Titus Mulama, Mbuyu Twite, Witakenge Jeannot, Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Kalisa Kase, Bokota Labama n'abandi.
Nubwo bimeze bityo, umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, witezwe na benshi kuko ikinyuranyo ku makipe yombi ari amanota ane gusa, aho Rayon Sports ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 28, mu gihe APR FC ari iya gatatu ifite amanota 24.
By'umwihariko, Rayon Sports imaze imyaka itatu idatsinda APR FC kuko mu mikino itandatu iheruka, APR FC yatsinze ine, banganya ibiri.






Ibitekerezo 0