Mu mwaka ushize wa 2025, AS Kigali yahuye n’ibibazo by’amikoro n’iby’imiyoborere byatumye ubuyobozi bwayo bwicarana n’Umujyi wa Kigali uyifite mu nshingano kugira ngo bihabwe umurongo.
Kimwe mu bitekerezo byariho ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwagombaga kuganira n’abanyamuryango bayo, kugira ngo iyi kipe iseswe hanyuma hashyirweho indi.
Mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye iyi kipe ko yasubiza ubusabe bwawo mu gihe cya vuba, ikihuza n’andi makipe utera inkunga.
Yagize iti “Hashingiwe kandi ku masezerano y'ubufatanye n'Umujyi wa Kigali, mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y'amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y'Umujyi wa Kigali iriho irubakwa.”
“Bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n'andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga (Gasogi United FC na Kiyovu Sports FC) kugira ngo icyemezo cyo
guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.”
Umujyi wa Kigali uherutse kuvuga ko umaze kugenera iyi kipe ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw mu myaka itanu ishize, gusa na yo ikaba yarawusabaga kuzamura ukajya uyiha byibuze miliyoni 600 Frw ku mwaka.
Si ubwa mbere habayeho igitekerezo cyo kwihuza kw’amakipe afashwa n’Umujyi wa Kigali, kuko mu 2019 AS Kigali na Kiyovu Sports ari zo zawusabaga kwihuza ariko igitekerezo giterwa utwatsi.
Kugeza ubu AS Kigali iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 24, Kiyovu Sports ikaba ku wa karindwi n’amanota 33, ndetse amakipe yombi afitanye umukino kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.
Ni mu gihe Gasogi United FC iri mu bihe bibi byo kumara imikino irindwi idatsinda, iri ku mwanya wa 11 n’amanota 26.









Ibitekerezo 0