00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Carlos Ferrer yasunitswe n’umushinga wa Mashami mu Amavubi, inota rigakomeza kuba rimwe

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 17 Werurwe 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Carlos Alós Ferrer, yahawe gutoza iyi kipe tariki 29 Werurwe 2022, iminsi mike nyuma y’uko uwo yasimbuye, Mashami Vincent, yari amenyeshejwe ko atazahabwa amasezerano mashya nyuma y’imyaka itanu asimbuye Umudage Antoine Hey.

Mu ishyirwaho ry’Umutoza Ferrer havuzwe byinshi kuko uyu Munya-Espagne atari yarigeze ashyirwa ku rutonde rw’abatoza basaga 10 basabye umwanya wo gutoza Amavubi.

Mu butumwa FERWAFA yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter tariki ya 23 Werurwe 2022, yerekaga abakunzi b’umupira w’amaguru ayo mazina arimo ayari abyibushye ndetse yatangaga icyizere ko noneho u Rwanda rugiye kunguka umutoza ufite ubunararibonye mu mupira wa Afurika.

Aba barimo Umufaransa Alain Giresse w’imyaka 70 kuri ubu utoza Ikipe y’Igihugu cya Kosovo. Uyu yakiniye amakipe akomeye y’iwabo nka Bordeaux na Olympique de Marseille, ndetse n’Ikipe y’igihugu cye imikino 47 hagati ya 1974-1986.

Giresse yatoje amakipe y’ibihugu bikomeye ku mugabane wa Afurika nka Gabon, Mali, Sénégal na Tunisia.

Hari kandi Umunya-Misiri, Hossam Mohamed El Badry, kuri ubu utoza ES Sétif yo muri Algeria. Uyu yatoje kandi amakipe nka Al Ahly n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri.

Abandi bari kuri uru rutonde ni nk’Umunya-Nigeria, Sunday Oliseh; Umufaransa Sebastian Migne; Umunya-Espagne Tony Hernandez wamenyekanye cyane atoza Mukura Victory Sports; Umunya-Argentine, Gabriel Alegandro Burstein; Umunya-Repubulika ya Tchéque, Ivan Hasek; Umusuwisi, Arena Gugliermo; Umwongereza, Stephane Constantine; Umufaransa Noel Tossi n’abandi.

Mu gihe uru rutonde rwashyirwaga hanze, ku rundi ruhande hahwihwiswaga ko mu nzu imwe iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali haba hahishwe umutoza byavugwaga ko ashobora guhabwa akazi ko gutoza Amavubi. Muri iyo minsi kandi, bamwe mu bakozi ba FERWAFA bagaragaraga ku bibuga bitandukanye ku mikino ya Shampiyona bari kumwe n’umugabo w’Umunyaburayi gusa benshi ntibabitindeho.

Ubwo hatangazwaga Umutoza w’Ikipe y’Igihugu tariki 29 Werurwe 2022, uwahishwe yarahishuwe, uwagaragaraga ku mikino yambaye byoroheje yari yambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umweru. Uyu yari Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer, utaragaragaye mu bakandida 10 bapiganiwe umwanya, gusa wenda ubwo yari mu bandi batatangajwe.

Umufaransa Alain Giresse yavuzwe mu bari bafite amahirwe yo guhabwa akazi ko gutoza Amavubi kubera ibigwi bye ku Mugabane wa Afurika kuko yari ku rutonde rutariho Carlos Alós Ferrer waje guhabwa akazi nyuma
Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi akayageza ku mwanya mwiza wa 66 ku Isi bwa mbere mu mateka, na we yari mu mboni za benshi ko ashobora gutsindira uyu mwanya

Uko umutoza Carlos Ferrer yarambagijwe

Ubwo amasezerano y’Umutoza Mashami yaganaga ku musozo, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yifuzaga kuzamusimbuza Umunya-Espagne wazatoza Amavubi y’u Rwanda umukino wa tiki-taka ya FC Barcelone asanzwe akunda.

Muri Werurwe 2022, Umunyabigwi w’Umunya-Espagne, José Mari Bakero, yaje mu Rwanda mu mushinga wo gusura abana ndetse no guteza imbere impano z’abanyarwanda bakiri bato.

Uyu Bakero uretse kuba yarakiniye FC Barcelone muri 2017, yabaye umuyobozi w’amashuri yayo y’abana.

N’ubwo ibyatangajwe byari iterambere ry’abana gusa, ariko inyuma y’amarido havugwaga undi mushinga Bakero yaganiraga na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA wo kubashakira Umutoza w’Amavubi waba ufite amaraso y’umukino wa FC Barcelone.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ni bwo hazanywe Carlos Ferrer rwihishwa ndetse birangira atangajwe nk’Umutoza w’Amavubi ahigitse abo atarusha ibigwi.

Umunyabigwi w'Umunya-Espagne, Jose Maria Bakero wakinnye muri FC Barcelone yaje mu Rwanda muri Gashyantare 2022 muri gahunda zo guteza imbere umupira w'abana gusa inyuma y'amarido havugwaga gushakira Amavubi Umutoza mushya

Inama y’i Rubavu yize ku hazaza ha Mashami ni yo yerekaniwemo umushinga Ferrer akoreramo ubu

Mu Ugushyingo 2021, ubwo amasezerano ya Mashami Vincent yaburaga amezi atatu ngo agere ku musozo, inzego zireberera umupira w’amaguru zirimo Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, abatekinisiye, Umutoza Mashami ndetse n’uwari umujyanama we mu bya tekinike Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ zahuriye mu nama.

Aba bose bateraniye mu karere ka Rubavu mu nama y’iminsi itatu yasuzumiye hamwe ahazaza h’umutoza Mashami, icyateye umusaruro utari ushimishije wari wahawe ijanisha rya 17% ndetse no kurebera hamwe icyakorwa ngo umusaruro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yari imaze kuburira itike mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar wazamuka ikazitwara neza mu marushanwa yari gukurikiraho harimo no kwitabira irya CHAN 2023 n’ubwo mu yabanjirije iyi Mashami yari yagejeje Amavubi muri ¼ akaza gusezererwa na Guinea ku gitego 1-0 tariki 1 Gashyantare 2022.

Muri raporo y’umusaruro w’Amavubi basanze mu marushanwa yose ya CHAN yitwara neza ariko mu gushaka itike y’Igkombe cya Afurika n’icy’Isi bikanga.

Muri iyi nama, Umutoza Mashami yahawe umwanya atangariza abayitabiriye impamvu zatumye umusaruro w’Amavubi warakomeje kuba agatonyanga mu myaka itanu ishize yamaze ayitoza.

Mbere na mbere, Mashami Vincent yabwiye abari mu nama ko yahuye n’ikibazo cya COVID-19 atemerezanyijweho na benshi kuko cyashegeshe Isi yose.

Impamvu yakurikiyeho yari ukugira Shampiyona iri ku rwego rwo hasi ndetse yuzuyemo maguyi aho amakipe amwe yitwara neza ari uko habayeho koroherezanya.

Kugira abakinnyi badahozaho muri Shampiyona na byo byabaye impamvu aho umutoza Mashami yavuze ko ibi bitera ihindagurika ry’abakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ku buryo umukinnyi umwe umubona umwaka umwe undi ukamubura, ibi bikajyana n’ubunyamwuga buke buri mu bakinnyi.

Kudategura abakinnyi bakiri bato bituma hasunikwa abakuru, bijyana no kutagira abakinnyi benshi batoranywamo abajya mu Ikipe y’Igihugu na byo yabigaragaje nk’imbogamizi.

Indi mpamvu yatanzwe n’Umutoza Mashami yari ukutagira abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu nk’ababigize umwuga, na bake bariyo bakaba batabanza mu kibuga mu makipe bakinamo. Ibi bituma baza mu Ikipe y’Igihugu badahagaze neza ku buryo bahangana na bamwe bo mu bihugu baba bari guhura na bo kandi bo bahagaze neza mu makipe akomeye.

Ikibazo gikomeye cy’abakinnyi b’Abanyarwanda bataha izamu na cyo cyagarutsweho. Mashami yavuze ko n’abahari usanga ari abakina muri Shampiyona y’u Rwanda abenshi barutwa n’abanyamahanga bakinana na bo batari ku rwego rwiza kuko batitwara neza mu bihugu byabo.

Kutabona imikino ya gicuti ihagije ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, na byo byavuzwe nk’imwe mu mbogamizi itera umusaruro muke.

Abari bagize iyi nama banyuzwe na bimwe mu bisobanuro bya Mashami bafata umwanya wo kuganira ku bisubizo byatanga umusaruro urambye w’Amavubi.

Mu nama yahuje inzego zireberera umupira w'amaguru, Mashami Vincent watozaga Amavubi yazigejejeho imbogamizi zateraga iyanga ry'umusaruro w'Amavubi

Ku mbogamizi ya COVID-19, abari bateraniye muri iyi nama ntibayifashe nk’impamvu yashingirwaho ku kubangamira umusaruro w’Amavubi kuko iki cyorezo cyageze ku makipe yose ku Isi.

Ku rwego rwa Shampiyona ruri hasi, abari mu nama bafashe umwanzuro wo kongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri batatu babanza mu kibuga bakagera kuri batanu ndetse FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bemeranywa guhangana n’ibibazo biri muri Shampiyona birimo ruswa no kugurisha imikino ari naho hafatiwe icyemezo cyo guhagarika gutega ku mukino ya Shampiyona (betting), kurwanya ikitwa OTAN (ubwumvikane bw’amakipe yahanaga amanota) cyari gitangiye kubyibuha n’imisifurire mibi yari ikomeje kugaragara.

Kugeza ubu, kongera umubare w’abanyamahanga byatanze umusaruro kuko byashyize igitutu ku Banyarwanda, uwitwara nabi akicazwa n’umunyahanga.

Urugero, muri Rayon Sports, Nishimwe Blaise ntiyakwirara kuko aba azi ko igihe icyo ari cyo cyose Umurundi Mbirizi Eric yamutwara umwanya.

Muri AS Kigali, nyuma yo kuzana rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Kone Félix Lottin, Umunyarwanda Tuyisenge Jacques yatangiye kwiyuburura. Nta wakwirengagiza ko Umunyarwanda Mugenzi Bienvenue byamusabye gukora cyane kuko yari ahanganiye umwanya na Kapiteni wa Uganda, Emmanuel Okwi n’abandi barimo Erisa Ssekisambu.

Mu rwego rwo kuzamura impano, muri Nzeri 2022, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bazanye Umuyobozi wa Tekiniki mushya, Umufaransa Gérard Buscher, ugomba gutegura no guha umurongo umupira w’amaguru w’abakiri bato no guha umurongo ibyiciro by’amakipe y’Igihugu.

Ku kibazo cyo kutagira abakinnyi benshi bakina hanze nk’ababigize umwuga bakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, aha hafashwe umwanzuro ko impano z’abanyarwanda zishakishwa aho ziri hose ku isi.

Ibi byatumye FERWAFA n’abandi bareberera umupira w’amaguru muri rusange bajya hanze y’Igihugu gushaka izi impamo zari zarirengagijwe zifite aho zihuriye n’amaraso y’Abanyarwanda.

Aha ni na ho hafatiwe icyemezo cyo gushaka ba rutahizamu b’abanyamahanga bashoboye badafite aho bahuriye n’amaraso y’u Rwanda.

Ku mpungenge zo kudakina imikino myinshi ya gicuti, Amavubi yatangiye gutegurirwa iyi mikino aha twatanga urugero nk’imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Guinea i Kigali muri Mutarama.

U Rwanda rwakiniye kandi imikino ibiri muri Maroc aho rwanganyije na Guinée équatoriale 0-0, rutsindwa 3-1 na FC Saint-Éloi Lupopo, n’ibiri Amavubi yakiriyemo Sudan i Kigali akanganya uwa mbere 0-0 agatsinda uwa kabiri 1-0 mu mpera z’umwaka.

Muri iyi nama kandi Mashami Vincent yerekanye aho ikipe ye yari ishonje abakinnyi bakomeye bakora ikinyuranyo byaba ngombwa bakaba abanyamahanga, aha abari bateraniye mu nama bemeye kumushakira abakinnyi beza b’abanyamahanga kandi bahesha igihugu umusaruro, yasabye abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu.

Abo yasabye ni ukina inyuma ya ba rutahizamu ushobora gutanga imipira myiza imbere, umwe ushobora gukina neza ku mpande zisatira ibumoso cyangwa iburyo ndetse na rutahizamu mwiza watsindira Amavubi ibitego byinshi ndetse akanafasha ba rutahizamu b’Abanyarwanda kuba bamwigiraho.

Rutahizamu ukomoka muri Côte d'Ivoire, Gerard Bi Gohou ari mu bakinnyi Amavubi yashakiwe baturutse impande zose kugira ngo bunganire abasanzwe bahamagarwa
Hatangiye kugaragara amasura mashya mu Ikipe y'Igihugu

Ibi byose inama yarabyanzuye

Inama yanzuye ko hagomba gushakwa abo bakinnyi bongera imbaraga mu Ikipe y’Igihugu ndetse na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, wari umaze iminsi ajyana n’Ikipe y’Igihugu yemeje ko koko yemeranywa n’Umutoza Mashami ko abo bakinnyi bakenewe cyane cyane mu ruhande rushaka ibitego, yongeraho ko no muri Shampiyona nta rutahizamu w’Umunyarwanda utyaye uhari ko n’abanyamahanga bahari barusha Abanyarwanda.

Muri iyo nama nta cyanenzwe ku mitoreze ndetse n’umusaruro Amavubi yari afite nyuma yo gusuzumira hamwe nyirabayazana wa wo, nubwo itangazamakuru ryatungaga intoki zose Mashami ko agomba guhambirizwa.

Perezida wa FERWAFA wari umaze igihe gito mu nshingano ndetse akoranye igihe gito na Mashami wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye, ntiyigeze yerura muri iyo nama ngo yerekane ko umutoza adashoboye, gusa amakuru yacaracaraga yavugaga ko Nizeyimana yinjiye muri FERWAFA yifuza kuzana umutoza mushya washyira iherezo ku musaruro nkene w’Ikipe y’Igihugu.

Nyuma y’amezi make inama y’i Rubavu irangiye, FERWAFA yamenyesheje Minisiteri ya Siporo ko amasezerano y’Umutoza Mashami agiye kugera ku musozo kandi bakeneye undi mutoza nubwo mu nama y’i Rubavu hatigeze havugwa ubushobozi buke bwa Mashami muri raporo FERWAFA yahaye Minisiteri yagarutse cyane ku musaruro muke.

Byabaye ngombwa ko Mashami asezererwa ku busabe bwa FERWAFA maze hazanwa Umutoza Carlos Ferrer wahise ahabwa byose byari byafashwe k’imyanzuro y’ibisubizo by’umusaruro muke ku Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Imikino ya gicuti yarabonetse, abakinnyi bafite aho bahuriye n’amaraso y’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakora ikinyuranyo barashakishwa, abanyamahanga muri Shampiyona bongerwaho babiri bava kuri batatu bagera kuri batanu babanza muri 11 n’ibindi.

Ibi bisubizo byose byahawe umutoza Ferrer ariko umusaruro w’Amavubi uracyakemangwa. Abanyarwanda bakeneye umucunguzi wazahura Ikipe y’Igihugu ikava ku inota rimwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gusererwa ikabura itike ya CHAN 2022.

Inama y'i Rubavu yanzuye ko imbogamizi bituma umusaruro w'Amavubi uba muke zakemuka nubwo nta kibazo cy'Umutoza Mashami cyavuzwemo gusa mu minsi mike yarasezerewe hazanwa Ferrer mu buryo butavuzweho rumwe
Amavubi aracyafite inota rimwe mu itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika 2024 nyuma yo kubura iya CHAN 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .