Ubwo aba bafana biraraga mu muhanda bari bambaye imyambaro ya Arsenal FC yo mu Bwongereza banafite Igikombe cy’igikorano bishimiraga ubwo bafatwaga.
Polisi ikimara kurekura aba bafana yarababwiye iti ’’Tuzongera kubonana tariki ya 28 Gicurasi [ubwo Shampiyona izaba irangiye].’’
Mu gihe Polisi yabarekuraga yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi mu Mujyi wa Jinja nta burenganzira babisabiye, bityo Polisi ibafunga ibashinja kubangamira ituze rusange.
Umwe muri abo bafana yabwiye abanyamakuru ko bazasaba uruhushya rwo kwishima mu gihe Arsenal yatwara Igikombe cya Premier League.
Yakomeje ati “Tuzakorera ibirori muri Stade ya Bugembe”.
Polisi yatangaje ko yasanze abo bafana batazi iby’ibanze kuri iyo kipe, ko batazi igihe Arsenal yaciye umuhigo w’imikino myinshi idatsindwa, kandi bavuze ko uwahoze ari umunyezamu wa Uganda ari umukinnyi wa Arsenal FC.
Arsenal FC ubu ni iya mbere muri Premier League n’amanota 50, irusha Manchester City amanota atanu. Iyi kipe ikeneye kwitwara neza mu mikino 19 isigaje kugira ngo itware iki gikombe iheruka mu 2004.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!