Mbere y’iki gitego, Amavubi yari yabonye amahirwe menshi yo gutsinda umukino ariko birangira abonye igitego kimwe, ahusha ubundi buryo umunani nk’uko imibare ibigaragaza. Abakinnyi b’Amavubi bateye amashoti 18 arimo umunani yaganaga mu izamu.
Ibyabaye ku Ikipe y’Igihugu imbere ya Lesotho, ntaho bitandukaniye n’ibyayibayeho ubwo yatsindirwaga mu rugo na Libya igitego 1-0 mu Ugushyingo.
Nyuma y’uyu mukino wa Libya, abantu bifatiye ku gahanga uwari Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler, ngo ntashobotse kandi ntashoboye. Byarangiye mu mibare gutsindwa na Libya bibujije ikipe y’igihugu kujya mu Gikombe cya Afurika, abareba hafi babyegeka ku mutoza, maze abareberera ruhago na bo barayoboka, birangira uyu Mudage atongerewe amasezerano.
Icyo gihe ariko, Torsten yavuze ko umutoza atari we ubwira abakinnyi ngo bagere imbere y’izamu ntibashyire mu nshundura, bikaba ubugira kabiri, gatatu cyangwa kane. Aho biba byarenze kuba umutoza, ahubwo biba byabaye abakinnyi ari na byo byabaye ku mukino wa Libya n’uwa Lesotho, ndetse na Manzi Thierry wari kapiteni yabigarutseho ko abakinnyi bakwiye kubiryozwa.
Reka tugaruke kuri Adel Amrouche, umutoza ku mpamvu itazwi wahawe akazi habura iminsi 19 gusa ngo Amavubi akine umukino wayo wa mbere, nyamara hari hashize amezi arenga abiri nta mutoza mukuru afite. Ikosa rya mbere kwari ukwitega umusaruro muri icyo gihe, kereka ruhago dukina itandukanye n’iz’ahandi ku Isi.
Ibyo ntibyabuza ko na we abazwa impamvu atahisemo abatoza bungirije basanzwe bamenyerewe mu Ikipe y’Igihugu nubwo na bo abakunzi b’Amavubi nta n’umwe wabaciraga n’akari urutega. Gusa birashoboka ko byari gutuma amenya birenze abakinnyi n’ubushobozi bwabo, nyuma yo kudahabwa umwanya uhagije wo kubamenya ugereranyije n’igihe yaherewe izi nshingano.
Uvuye ku mutoza, ushobora gusubira inyuma ukajya mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu ifite uyu munsi. Mu mukino u Rwanda ruheruka gutsinda Nigeria ibitego 2-1 mu Ugushyingo, abakinnyi batatu babonye amanota menshi ni Ntwari Fiacre wabanzagamo muri Kaizer Chiefs kuri ubu utakiza no muri 18 bitabazwa ku mukino, Imanishimwe Emmanuel Mangwende wavunitse na Bizimana Djihad utaragaragaye ku mukino wa Lesotho kubera amakarita abiri y’umuhondo.
Mu bandi bagiye batsindira Amavubi mu minsi ishize barimo Nshuti Innocent waje gusezererwa n’ikipe yakiniraga aho kuri ubu nta gitego cyangwa umupira uvamo igitego yatanze mu ikipe ye nshya ya Sabail FK aho ari gake abona umwanya wo gukina. Benshi bemeza ko bigoye ko Nshuti yabona umwanya ubanzamo mu makipe ane ya mbere muri Rwanda Premier League, shampiyona ya 36 muri Afurika.
Abandi barimo Mugisha Gilbert utakibanzamo muri APR FC ya kabiri muri shampiyona afitemo igitego kimwe rukumbi na cyo cya penaliti, muri uyu mwaka w’imikino. Umucunguzi w’Abanyarwanda, Kwizera Jojea wanatsinze igitego ku mukino wa Lesotho, mu ikipe akinamo asigaye ari myugariro w’ibumoso.
Muri rusange, abakinnyi na bo badakanganye u Rwanda rwari rufite mu mezi atandatu ashize, benshi basubiye inyuma bigaragara mu makipe bakinagamo, gusa Ikipe y’Igihugu yari ikeneye kongeramo amaraso mashya ari na yo mpamvu mu ba mbere Frank Torsten yari yifuje harimo rutahizamu Ani Elijah wa Police FC.
IGIHE mu minsi ishize yakoze ikiganiro kigaragaza ko hari abakinnyi barenga 300 bashobora kugira icyo bafasha Amavubi yaba amato cyangwa amakuru ariko kugeza ubu nta n’umwe uraganirizwa.
Amazina yari yaravuzwe mbere nka Noam Emeran, Warren Kamanzi, Joel Mvuka Mugisha n’abandi, kuri ubu ntawe uzi irengero ryayo. Ibi ni byo byakabaye bishyirwamo imbaraga kuruta gukomeza kwibeshya turebera umusaruro ku batoza batandukanye.
Uretse gutoza no kubona umusaruro nk’uko yabikoze muri Kenya na Tanzania, Adel Amrouche ni umutoza uzwiho gufasha abakinnyi kubona amakipe yo hanze y’ibihugu atoza, aho u Burundi buri mu babyungukiyemo bubona ikiragano cy’abakinnyi babujyanye mu Gikombe cya Afurika.
Iminsi n’ibihe byatweretse ko byagorana kubaka Amavubi ahatana ashingiye ku bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda ihora ivugwamo byinshi, aho uko Ikipe y’Igihugu izabona abakinnyi benshi beza bakina hanze ari na ko izakomeza guhatana n’andi makipe ku ruhando mpuzamahanga.
Ngo abasangira ubusa bitana ibisambo…



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!