00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bwasezereye Costa Rica kuri penaliti buzacakirana na Argentina

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 July 2014 saa 05:57
Yasuwe :

Nyuma y’iminota 120 rwabuze gica, umunyezamu w’u Buholandi Tim Krul yinjiye ku munota wa nyuma asimbuye akuramo penaliti ebyiri za Costa Rica, babona itike ya ½ aho bazahura na Argentina kuwa Gatatu saa 22.00.
Iminota 90 yarangiye baguye miswi 0-0 ndetse n’iminota 30 yinyongera bikomeza uko maze Krul wasimbuye Cillessen habura amasegonda 44, akuramo penaliti ya Bryan Ruiz na Michael Umana.
U Buholandi busezerera Costa Rica kuri penaliti 4-3. Penaliti z’u Buholandi zatewe na Robin van (…)

Nyuma y’iminota 120 rwabuze gica, umunyezamu w’u Buholandi Tim Krul yinjiye ku munota wa nyuma asimbuye akuramo penaliti ebyiri za Costa Rica, babona itike ya ½ aho bazahura na Argentina kuwa Gatatu saa 22.00.

Iminota 90 yarangiye baguye miswi 0-0 ndetse n’iminota 30 yinyongera bikomeza uko maze Krul wasimbuye Cillessen habura amasegonda 44, akuramo penaliti ya Bryan Ruiz na Michael Umana.

U Buholandi busezerera Costa Rica kuri penaliti 4-3. Penaliti z’u Buholandi zatewe na Robin van Persie, Wesley Sneijder, Arjen Robben na Dirk Kuyt.

Abaholandi bari bataratsinda mu gice cy’inyongera mu mikino ine bakinnye.

Mu mukino hagati Wesley Sneijder yateye imipira ibiri yakubise umutambiko w’izamu naho uwa Van Persie ukubita igiti cy’izamu.

Costa Rica yazamutse mu itsinda ryarimo u Butaliyani, u Bwongereza na Uruguay, ikipe itarahabwaga amahirwe yakinaga umukino rusange kugeza bagiye muri penaliti dore ko ivuye mu gikombe cy’Isi itsinzwe ibitego 2.

Mbere y’uko iminota isanzwe irangira, Van Persie yashoboraga gutsinda igitego gusa umupira waje mu kuguru kw’imoso ari imbere y’izamu umunanira kuwuyoboreramo.

Umunyezamu wa Costa Rica, Navas yakuyemo imipira myinshi hagati byatumye agirwa umukinnyi mwiza w’umukino.

Yari inshuro ya mbere kuri Costa Rica igera muri ¼ cy’irangiza.

U Buholandi bwateye koroneri 11 n’amashoti 20 mu izamu mu gihe Costa Rica yateye imwe gusa n’amashoti 6.

Van Gaal yavuze ko itsinda ry’abakinnyi afite ari rimwe mu meza yatoje, ngo yasabye Krul kwitoza gufata penaliti by’umwihariko naho undi agakomeza mu izamu bisanzwe.

Yagize ati “ Krul yakoze akazi ke neza, nta kibazo dufite cy’umunyezamu uzabanzamo mu mukino utaha kuko Cillessen azagumamo.”

Umutoza wa Costa Rica, Jorge Luis Pinto yavuze ko babaye kuko bavuye mu irushanwa badatsinzwe bakishimira ko bakoze ibyo abantu batakekaga. Ati “Twerekanye ko muri Costa Rica naho haba ruhago, nishimiye abakinnyi banjye n’igihugu twahagarariye kuko twabahaye ibyo twari dufite byose.”

Umusifuzi w’uyu mukino, Ravshan Irmatov ukomoka muri Uzbekistan yaciye agahigo ko gusifura imikino 9 y’igikombe cy’Isi akuyeho Umufaransa Joël Quiniou (1994), Umunya Mexique Benito Archundia na Jorge Larrionda bujuje 8 mu 2010.

Gahunda y’imikino ya 1/2 cy’irangiza

Brazil vs u Budage saa 22.00, tariki ya 8 Nyakanga @Estadio Mineirão,

U Buholandi vs Argentina saa 22.00, tariki ya 9 Nyakanga @Arena de São Paulo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages