Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Adil ko yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera amakosa afitanye isano no guteza umwuka mubi mu ikipe no kuyihungabanya.

Ni icyemezo uyu Munya-Maroc yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe yanzuye gusubira iwabo muri Maroc. Kugeza ubu ntiyeruye ko atazagaruka ahubwo yashimangiye ko igihe ari cyo kizabigenda.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022, yerekeza iwabo muri Maroc.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tanu z'ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022, ari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana wabo.

Uyu mutoza yari aherekejwe n’abashoferi be basanzwe bakorana umunsi ku wundi.

Mu kiganiro kigufi yabwiye IGIHE ko yubaha umuryango wa APR FC ariko atishimiye icyemezo yafatiwe cyo guhagarikwa. Yavuze ko kuri ubu agiye kwitabaza inzira y’amategeko kugira ngo ikibazo cye gikemuke.

Inkuru yo guhagarikwa kwa Adil yatangajwe ku wa 14 Ukwakira ariko ibaruwa ubuyobozi bwa APR FC bwayimushyikirije tariki 17 Ukwakira 2022; bwamushinje amakosa abiri arimo guhungabanya ikipe no guhindanya isura y’ikipe.

Mohammed Adil Erradi yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019. Mu myaka itatu amazemo, yahesheje APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe cy’intwari cya 2020 ndetse n’icy’imikino ya Gisirikare cya 2019 cyabereye i Nairobi muri Kenya.

Agahigo yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatoje 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa k'Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa.

Mu myaka itatu amaze ntarabasha gufasha ikipe kurenga amajonjora y’ibanze muri CAF Champions League. Kure yageze mu mikino Nyafurika ni mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup 2021 aho yasezerewe na RS Berkane yo muri Maroc.

Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi n'umudamu we ubwo basesekaraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe mbere yo kwerekeza muri Maroc
Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi n'umudamu we ubwo basesekaraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe mbere yo kwerekeza muri Maroc
Adil wa APR FC yerekeje muri Maroc akiri mu bihano yafatiwe. Icyemezo cyo gusubira muri iyi kipe ntaragifataho umwanzuro
Adil wa APR FC yerekeje muri Maroc akiri mu bihano yafatiwe. Icyemezo cyo gusubira muri iyi kipe ntaragifataho umwanzuro
Ubwo Adil yaganiraga bwa nyuma n'abashoferi be
Ubwo Adil yaganiraga bwa nyuma n'abashoferi be
Adil ahagaze imbere ya camera ya IGIHE ngo afate ifoto ya nyuma
Adil ahagaze imbere ya camera ya IGIHE ngo afate ifoto ya nyuma
Adil yavuze ko yishimira ibihe byiza yamaranye na APR FC mu myaka itatu
Adil yavuze ko yishimira ibihe byiza yamaranye na APR FC mu myaka itatu
Adil wa APR FC yerekeje iwabo nyuma yo guhabwa ibihano atemera
Adil wa APR FC yerekeje iwabo nyuma yo guhabwa ibihano atemera
Adil Erradi asezera kuri umwe mu bashoferi be
Adil Erradi asezera kuri umwe mu bashoferi be
Basezera ku bakozi babo
Basezera ku bakozi babo
Ubwo binjiraga mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Ubwo binjiraga mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Adil n'umugore be ubwo baganaga aho basakirwa mbere yo guhaguruka
Adil n'umugore be ubwo baganaga aho basakirwa mbere yo guhaguruka

Amafoto: Ntare Julius