Amakipe y’ibihugu byombi ari kwitegura imikino y’irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati mu batarengeje imyaka 17, UNIFACC Tournament.
Mu rugendo rwo kwitegura iri rushanwa, amakipe atandukanye ari gupimisha abakinnyi bayo kugira ngo yizere neza imyaka yabo.
Mu minsi mike ishize ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun ryasezereye abakinnyi 21 bose barengeje imyaka yo kuba bakina iryo rushanwa, ariko hiyongereye abandi 11 na bo bayirengeje, bishyira ku gitutu abatoza bajya gushaka abandi.
Perezida wa Fecafoot, Samuel Eto’o, ni we wihamagariye abakinnyi bose kugira ngo bajye gukora ibizamini bya ’MRI’, bigaragaza imyaka y’ubukure.
Ibi yavuze ko yabikoze ashaka kugira ngo ace umuco wo gukinisha abakinnyi baregeje imyaka, bimaze gushinga imizi muri Cameroun.
Ati "Twafashe iki cyemezo cyo gupimisha abakinnyi kugira ngo dushyireho amategeko n’amabwiriza bikakaye kuri iki kintu. Ibi bintu bigomba kurangira kuko byahesheje isura mbi igihugu cyacu."
Yongeyeho inzego bireba zose mu mupira w’amaguru, zikwiye guhagurukira rimwe zkita ku kintu cy’imyaka ndetse n’ibyiciro abakinnyi baba babarizwamo.
Cameroun ishyizemo imbaraga nyuma yo guhagarikwa mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje 17 cyo mu 2017, ndetse no guhagarikwa na FIFA mu 2009 mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka.
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yahuye n’icyo kibazo, kuko yisanze mu bakinnyi 20 yagombaga kuzasohakana, 15 muri bo batsinzwe ibizami bya MRI bigatuma bakurwa ku rutonde vuba.
Iyi na yo iri kwitegura urugendo rwo gushaka itike ya CHAN, mu mikino yo muri Afurika yo hagati ya UNIFFAC. Ni ikibazo gikomeye kuko iyi mikino izatangira ku itariki ya 12 ikarangira ku ya 24 Mutarama 2023.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo ryatangaje ko ryabikoze mu rwego rwo kwirinda igisebo, n’ibihano byafatirwa igihugu mu gihe bigaragaye ko habayeho uburiganya mu myaka.
Ryagize riti "Mu rwego rwo kwirinda gukurwa mu irushanwa tukahasebera, cyangwa se tukaba twafatirwa ibihano bitagira ingano bikurikira kubeshya imyaka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FECOFA, twiyemeje gutumira abaganga ba CAF, bayobowe na Ebok Rosette kugira ngo baze kudufasha."
Ibizamini bya MRI kandi birakomeza gukorwa ku bakinnyi ndetse bikomereze no mu batarengeje imyaka 20, kuko naho bakeka ko harimo abakinnyi barengeje imyaka yo gukina icyo cyiciro.
Ibi byose birashyira mu gihirahiro umutoza w’iyi kipe Etienne Dianda, ugomba gushaka abandi bakinnyi bafite impano kandi bujuje ibisabwa, mu gihe kitarambiranye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!