Rayon Sports yatangiranye imbaraga, ku munota wa kabiri, ibona Coup franc hafi y’izamu, iterwa na Iradukunda Elie Tatou ariko ayikubita mu rukuta isanga Akayezu Jean Bosco ahita akiza izamu.

Ishimwe Elie Ganijuru yivuye mu mitsi ku munota wa 10, atera ishoti rikomeye mu izamu rya Gorilla FC. Umunyezamu wayo Cuzuzo Aimé Gaël awukuramo, Kameni Junior ashatse kuwusobyamo akora ikosa.

Sunday Inemesit wa Gorilla FC yazamukanye umupira asiga Uwumukiza Obed, acenga Nshuti Didier mu rubuga rw’amahina, awutanze ngo bagenzi be batsinde, habura n’umwe ukoraho ngo ashyire mu izamu.

Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yarushijwe cyane na Rayon Sports, afata icyemezo cyo gukuramo Chancellor Mengue Ndong, ashyiramo Mosengo Tansele.

Gikundiro yakinaga mu kibuga hagati yahise ibura ubwisanzure, no kugera imbere y’izamu biragabanuka, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Muri iki gice, Gorilla FC yagerageje gufunga neza impande za Rayon Sports, kirinda kirangira nta mupira n’umwe inyujijeho iwujyana mu rubuga rw’amahina, kandi no hagati ntibyari byoroshye nyuma y’uko Tansele agiye mu kibuga.

Aha ahubwo habayemo amakosa menshi ya Rayon Sports, anavuyemo ikarita y’umuhondo yeretswe Ishimwe Ganijuru Elie.

Mu gukaza impande, Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sports yakoze impimduka akura mi kibuga Nisingizwe Christian, ashyiramo Muhoza Daniel.

Ku munota wa 53, rutahizamu wa Gorilla FC, Sunday Inemesit, yihaye umupira muremure ariruka asiga Charles Tchouplaou, awufashe awuhindura mu rubuga rw’amahina, Nshuti Didier wahoze muri Gorilla FC yitsinda igitego.

Nyuma y’igitego Rayon Sports yakuyemo Iradukunda Elie Tatou ishyiramo Nizeyimana Mubaraka, naho Gorilla FC ishyiramo Karenzo Alexis wahawe umwanya na Ishimwe Aime Thierry.

Rayon Sports yongeye kwiyuburura mu minota 20 ya mbere, ijya gushaka igitego gusa ubwugarizi bwa Gorilla FC n’umunyezamu bagakomeza kuba ibamba.

Ibyemezo na byo byo guterera amashoti inyuma y’urubuga rw’amahina yajyaga hanze kubera guhuzagurika.

Ku munota wa kane w’inyongera, Masudi Narcisse wa Gorilla FC yeretswe ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rya kabiri ry’umuhondo, bivamo imvururu zatejwe na Akayezu Jean de Dieu, umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André, na we ahabwa umutuku.

Sunday Inemesit wabwiye nabi umusifuzi wa mbere wungirije, Mutuyimana Dieudonne, na we yeretswe umutuku. Nyuma y’umunota umwe Nshuti Didier wa Rayon Sports na we yeretswe umutuku kubera gushyamirana na Akayezu wa Gorilla.

Usibye amakarita ane atukura, uyu mukino wabonetsemo n'amakarita y'umuhondo icyenda, harimo arindwi ya Gorilla FC n'abiri ya Rayon Sports.

Uwikunda Samuel wasifuye uyu mukino yawurangije atiriwe yongeraho iminota yashize mu kibuga harimo ubushyamirane, byongera guteza impaka hagati y'abasifuzi n'abakinnyi ba Rayon Sports gusa nta kindi cyari gukorwa.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, uba umukino wa gatanu wikurikiranya nta ntsinzi ibona mu minota 90 y'umukino, gusa bikaba byarayifashije gukomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Gorilla FC yatsinze umukino wa kabiri muri BK Pro League, igira amanota atandatu mu mikino itatu, mu gihe Rayon Sports ya 15 ifite inota rimwe gusa.

Umukino ukurikiraho Gikundiro izakina na Black Bulls yo muri Mozambique muri CAF Confederation Cup, kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ukwakira 2026.

Rayon Sports yananiwe kwikura kuri Gorilla FC
Rayon Sports yananiwe kwikura kuri Gorilla FC
Uwumukiza Obed agerageza kugarira
Uwumukiza Obed agerageza kugarira
Gorilla FC yabujije Rayon Sports kwinjira neza mu myiteguro ya CAF Confederation Cup
Gorilla FC yabujije Rayon Sports kwinjira neza mu myiteguro ya CAF Confederation Cup
Rayon Sports ifite inota rimwe muri BK Pro League
Rayon Sports ifite inota rimwe muri BK Pro League
Ishimwe Elie Ganijuru ahanganiye umupira na Ishimwe Thierry wa Gorilla FC
Ishimwe Elie Ganijuru ahanganiye umupira na Ishimwe Thierry wa Gorilla FC
Gorilla yishimira igitego Rayon Sports yitsinze
Gorilla yishimira igitego Rayon Sports yitsinze