00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports mu ihurizo rikomeye mu minsi ya mbere shampiyona

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 September 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Mu gihe hasigaye iminsi mike shampiyona igatangira bakaba batarabona umutoza mukuru, Rayon Sports ifite ihurizo rikomeye mu minsi itandatu ya mbere ya shampiyona aho bazajya i Rubavu kabiri bagakina kandi na AS Kigali, Mukura VS, Police FC na APR FC tariki ya 24 Ukwakira 2015 kuri stade Amahoro.

Mu 2014-2015, Rayon Sports yasoje shampiyona ku mwanya wa gatanu inyuma ya Sunrise yari izamutse mu cyiciro cya kabiri, bamwe mu bakinnyi bayo bajya gukina hanze nka Nizigiyimana Kharim na Sibomana Abuba bagiye muri Gor Mahia naho Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis bajya muri Sofapaka zo muri Kenya.

Iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Police FC yavuyemo abakinnyi nka Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bajya muri APR FC igura Mutuyimana Fabrice wahoze ari kapiteni wa Police FC.

Mu cyumweru cya mbere cya shampiyona, Rayon Sports izakinira imikino ibiri i Rubavu hagati harimo uwa AS Kigali kuri stade ya Muhanga
Mi minsi itandatu ibanza ya shampiyona, Rayon Sports ifitemo imikino ya Mukura VS, Police FC na APR FC ikurikirana

Rayon Sports yiyubatse mu bakinnyi bakiri bato benshi bakinaga mu Isonga bayobowe na Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio begukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund batsinze Musanze ibitego 3-0.

Rayon Sports ikiri mu biganiro n’umutoza uzafatanya na Habimana Sosthene ifite akazi gakomeye mu minsi itandatu ibanza ya shampiyona aho bazafungura bajya i Rubavu gukina na Marines kuri Tam Tam tariki ya 20 Nzeli 2015.

Nyuma y’iminsi itatu ivuye i Rubavu izakira AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona kuri stade ya Muhanga, isubire i Rubavu nyuma y’iminsi itatu gukina na Etincelles tariki ya 26 Nzeli 2015.

AgDF: Rayon Sports yasezerewe kuri penaliti na Sunrise muri 1/2 cy'irangiza
AgDF: Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze ibitego 3-0

Tariki ya 3 Ukwakira 2015, Rayon Sports izakira Mukura VS kuri stade ya Kicukiro yongere gukinira kuri iki kibuga yasuye Police FC tariki ya 17 Ukwakira 2015.

Aha Rayon Sports izaba ihura n’abari abakinnyi bayo nka Ndatimana Robert na rutahizamu Muganza Isaac basinyemo imyaka ibiri.

Uru rugendo rw’iminsi 36 ruzasorezwa kuri stade Amahoro tariki ya 24 Ukwakira 2015 bakina na APR FC yari yabatsinze ibitego 4-0 mu mukino uheruka wa shampiyona.

Imikino 6 Rayon Sports ifite mu minsi 36 izasaba imbaraga n'umubare munini w'abakinni
Uko Rayon Sports izitwara mu kwezi kwa mbere kwa shampiyona bizaha icyizere abafana bayo na komite iyobowe na Gacinya Denis

Gahunda y’iminsi 6 ibanza ya shampiyona

Umunsi wa 1 wa shampiyona

Tariki ya 18 Nzeli 2015

Bugesera FC SC Kiyovu - Nyamata

Mukura V.S Police FC - Muhanga

Tariki ya 19 Nzeli 2015

AS Muhanga vs Espoir FC - Muhanga

Etincelles FC vs APR FC - Tam Tam

Gicumbi FC vs Amagaju FC - Gicumbi

Tariki ya 20 Nzeli 2015

AS Kigali vs Rwamagana City FC - Mumena

Sunrise FC vs Musanze FC - Rwamagana

Marines FC vs Rayon Sports FC - Tam Tam

Umunsi wa 2 wa shampiyona

Tariki ya 22 Nzeli 2015

Police FC vs Bugesera FC - Kicukiro

Espoir FC vs Kiyovu Sports - Rusizi

APR FC vs Mukura VS - Mumena

Amagaju FC vs AS Muhanga – Nyamagabe

Tariki ya 23 Nzeli 2015

Rwamagana City FC vs Etincelles FC - Rwamagana (ikibuga cya Police)

Musanze FC vs Gicumbi FC - Musanze

Rayon Sports FC vs AS Kigali - Muhanga

Marines vs Sunrise FC - Tam Tam

Umunsi wa 3 wa shampiyona

Tariki ya 25 Nzeli 2015

Bugesera FC vs Espoir FC - Nyamata

Police FC vs APR FC – Kicukiro

Tariki ya 26 Nzeli 2015

Kiyovu Sports vs Amagaju FC - Mumena

Mukura VS vs Rwamagana City FC - Muhanga

Etincelles FC vs Rayon Sports FC - Tam Tam

Tariki ya 27 Nzeli 2015

AS Muhanga vs Musanze FC - Muhanga

Gicumbi vs Marines - Gicumbi

AS Kigali vs Sunrise FC – Mumena

Umunsi wa 4 wa shampiyona

Tariki ya 2 Ukwakira 2015

APR FC vs Bugesera FC - Kicukiro

Amagaju FC vs Espoir FC – Nyamagabe

Tariki ya 3 Ukwakira 2015

Rwamagana City FC vs Police FC - Rwamagana (ikibuga cya Police)

Musanze FC vs Kiyovu Sports - Musanze

Rayon Sports FC vs Mukura VS – Kicukiro

Tariki ya 4 Ukwakira 2015

Marines FC vs AS Muhanga - Tam Tam

Sunrise FC vs Etincelles FC - Rwamagana

AS Kigali vs Gicumbi FC – Mumena

Umunsi wa 5 wa shampiyona

Tariki ya 16 Ukwakira 2015

AS Muhanga vs AS Kigali - Muhanga

Kiyovu Sports vs Marines – Mumena

Tariki ya 17 Ukwakira 2015

Espoir FC vs Musanze FC - Rusizi

Police FC vs Rayon Sports FC - Kicukiro

APR FC vs Rwamagana City FC – Mumena

Tariki ya 18 Ukwakira 2015

Mukura VS vs Sunrise FC - Muhanga

Bugesera FC vs Amagaju FC - Nyamata

Etincelles FC vs Gicumbi FC - Tam Tam

Umunsi wa 6 wa shampiyona

Tariki ya 23 Ukwakira 2015

Rwamagana City FC vs Bugesera FC - Rwamagana (ikibuga cya Police)

Musanze FC vs Amagaju FC – Musanze

Tariki ya 24 Ukwakira 2015

Rayon Sports FC vs APR FC – stade Amahoro

Marines FC vs Espoir FC - Tam Tam

Sunrise FC vs Police FC - Rwamagana

AS Kigali vs Kiyovu Sports - Mumena

Gicumbi FC vs Mukura VS - Gicumbi

Etincelles FC vs AS Muhanga - Tam Tam


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages