Hashize imyaka igera ku icyenda igikorwa cyo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina kigaragaye muri siporo iyo ariyo yose mu Bwongereza, bakizihiza icyo cyumweru hakoreshejwe ibirango by’imishumi iri mu mabara asanzwe abaranga. Uyu munsi wiswe ‘Rainbow Laces Day’.

Kuva mu 2013, uyu munsi wizihizwa tariki ya 26 Ukwakira, ariko ibikorwa byawo bigahera tariki ya 19 Ukwakira bikageza tariki ya 31 Ukwakira. Ni muri urwo rwego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryashyizeho itegeko rishyigikira iki cyumweru.

Imikino ya Shampiyona mu gihugu cy’u Bwongereza yose yahariwe gushyigikira iri Shyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina ‘LGBTQ+’.

Mu bikorwa bizagaragara muri iki cyumweru harimo imipira bakina n’aho iterekwa mbere y’umukino igomba kuba iriho amabara y’umukororombya, aho abakinnyi baramukanyiriza, ibyapa byamamaza mu nkengero z’ikibuga, amabendera ashinze aho baterera koruneri n’ahandi hose bishoboka hanyuzwa ubu butumwa.

Umuyobozi wa ‘Premier League’, Richard Masters yavuze ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo kwerekana ko umukino w’umupira w’amaguru ukwiriye kuberaho guhuza buri muntu hatitawe ku zindi nyungu ku ruhande.

Ati “Premier League ndetse n’amakipe ayikinamo akazi dufite ni uguhuza abantu mbere y’ibindi byose. Niyo mpamvu mu nguni zose z’ikibuga tugomba kurwanya icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu bafana.”

Kuva mu 2017, Premier League yasinyanye amasezerano na Stonewalls umuryango ureberera inyungu z’abaryamana bahuje ibitsina, bumvikana ko bazafatanya kugeza ubutumwa kuri benshi bahereye ku bana biga mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bwongereza kugera ku bafana ku kibuga.

Imishumi y'inkweto z'abakinnyi nayo iri mu mabara y'umukororombya
Imishumi y'inkweto z'abakinnyi nayo iri mu mabara y'umukororombya
Imipira iri gukinwa mu Bwongereza ifite amabara y'umukororombya
Imipira iri gukinwa mu Bwongereza ifite amabara y'umukororombya
Ibyapa byamamaza bikikije ikibuga nabyo binyuzwaho ubutumwa bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina
Ibyapa byamamaza bikikije ikibuga nabyo binyuzwaho ubutumwa bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina
Ibitambaro by'abakapiteni biri mu mabara akunze kuranga abaryamana bahuje ibitsina
Ibitambaro by'abakapiteni biri mu mabara akunze kuranga abaryamana bahuje ibitsina
Amabendera yo muri koruneri nayo ari mu mabara y'umukororombya
Amabendera yo muri koruneri nayo ari mu mabara y'umukororombya
Aho abakinnyi binjirira naho hari amabara ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina
Aho abakinnyi binjirira naho hari amabara ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina