Uyu mukinnyi w’imyaka 24, yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, aho yanigaragarije cyane dore ko ubu asigaye ari we munyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Bivugwa ko iyi kipe yamubengukiye mu mikino nyafurika hamwe na AS Kigali ndetse no mu Ikipe y'Igihugu.
By’umwihariko Ntwari yasoje shampiyona y’umwaka ushize ari we munyezamu winjijwe ibitego bike bingana na 23. Uyu mukinnyi kandi yari yifujwe na Rayon Sports na Police FC zo mu Rwanda ndetse hari amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza muri APR FC.
TS Galaxy ni ikipe nshya kuko yashinzwe mu 2015, umwaka ushize muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo yasoreje ku mwanya wa 10 n’amanota 30.
Mu 2019 iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Igihugu (Nedbank Cup) itsinze Kaizer Chiefs ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko gusimbura Melusi Buthlezi werekeje muri Orlando Pirates nyuma yo kugira umwaka mwiza waranzwe no gusoza imikino 18 atinjijwe igitego muri 34 yakinnye.
Ntwari Fiacre yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Marines FC na AS Kigali.







Ibitekerezo 0