Uyu myugariro wo hagati wabigize umwuga, yifuzwaga n’amakipe menshi harimo n’ayo hanze y’u Rwanda, ariko yahisemo kuguma muri Kiyovu Sports.
Nsabimana yabengutswe n’amakipe arimo Al Nasser yo muri Libya, yifuje kuba yayerekezamo ubwo yari amaze gutandukana na APR FC, ariko birangira agarutse mu Rwanda.
Bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko Nsabimana akomeje kuba umukinnyi w’iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.
Bwagize buti “Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’igihe cy’imyaka ibiri.”
Nsabimana Aimable yageze mu Ikipe y’Urucaca mu Ukwakira 2022. Ni nyuma y’aho yari yerekeje muri Jeddah SC yo muri Arabie Saoudite ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.
Nyuma yo kudahirwa n’urugendo rugana muri Jeddah SC, uyu myugariro yahisemo gukinira Kiyovu Sports kugeza imikino ibanza y’uyu mwaka w’imikino wa 2022 irangiye. Nsabimana yageze muri iyi kipe Shampiyona yaratangiye imaze gukinwa iminsi itatu.
Nsabimana akigera muri Kiyovu Sports yayisinyiye amasezerano y’amezi atatu, yarangiranye n’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda. Muri icyo gihe yanafatanyije na bagenzi be kwegukana igikombe cya "Made In Rwanda Cup" batsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Amakipe Nsabimana yanyuzemo ni Marines FC, APR FC na Police FC, ariko rimwe na rimwe yifashishwa no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Myugariro Nsabimana Aimable wari warasinye amasezerano y’amezi atatu mu Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kuyongera kugeza ku myaka ibiri. pic.twitter.com/vTapSOd0GJ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 19, 2023




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!