00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nimubona Thierry wabaye umutoza muri Mukura VS yapfuye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 September 2026 saa 12:12
Yasuwe :

Umurundi Nimubona Thierry wabaye Umutoza Wungirije n’Umuyobozi wa Tekinike wa Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro kuri uyu mugabo wagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Mukura VS, Musoni Protais, yemeje aya makuru. Ati “Twakiriye amakuru ababaje mu gitondo aturutse ku muryango we. Turi kureba uko twakwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe bigoye.”

Nimubona yamamaye nka Combe, ubwo yatozaga amakipe arimo Buja City, Delta star, Olympic Star, Flambeau de l’Est na Vital’O zo muri Shampiyona y’i Burundi.

Uyu mugabo wari na Se wa Nshimirimana Jospin wakiniye Kigali FC, yageze mu Rwanda mu 2024, ubwo yari ashinzwe tekinike muri Mukura VS ubwo yatozwaga na Afahmia Lotfi.

Agiye yasigaye ari umwungiriza wa Nshimiyimana Canisius watoje iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Umurundi Nimubona Thierry wabaye Umutoza Wungirije wa Mukura Victory Sports yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages