00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni urugamba rwo kurwana umuhenerezo: Ihurizo ku makipe azamanuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2025 saa 03:39
Yasuwe :

Shampiyona y’u Rwanda igeze aho rukomeye haba ku rugamba rwo kumenya ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona cyangwa izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Harabura imikino ine gusa ibyo byose bikamenyekana, ariko nanone bikaba bigoye kumenya ikipe izamanuka kugeza uyu munsi nk’uko byagendaga mu myaka iheruka.

Mu makipe amanuka ni ho harimo kwitonda cyane kuko mu makipe icyenda ya nyuma, ebyiri muri zo zigomba kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 33. Mu mikino ine isigaje harimo uwa Gorilla FC na Rutsiro FC ziyiri imbere, ariko nanone ikagira Musanze FC na Muhazi United FC zihanganye muri uru rugendo.

Gutsindwa iyi mikino yose byayiganisha mu manga, ariko ibonyemo nibura inota yaba irokotse uru rugamba. Iyi kipe irahabwa amahirwe kuko nyuma yo kwirukana umutoza wari umaze imikino umunani adatsinda, ubu imaze gutsinda imikino ibiri yikurikiranya.

Etincelles FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 32. Iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu isigaranye imikino ine ariko itatu muri yo irakomeye kandi izayikinira hanze.

Muri iyo mikino harimo uwa Gorilla FC, AS Kigali na Police FC. Undi mukino ni uwa Bugesera FC ishaka amanota ku kibi n’icyiza kugira ngo itazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31, ni yo kipe yasoje imikino ibanza igaragaza ko kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere bigoye, ariko mu mikino umunani iheruka yatsinzemo itandatu, inganya ndetse inatsindwa umwe.

Urucaca rusigaje imikino ine rusabwa gutsindamo nibura ibiri gusa, rugahita rubona itike yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere, dore ko mu yo ruzakina na yo harimo n’Amagaju FC bihanganye muri uru rugamba.

Bugesera FC na Musanze FC zifite amanota 30. Ni amanota atari menshi ku buryo ziramutse zititwaye neza zashiduka zitakaje amahirwe yo gukomeza gukina muri Rwanda Premier League.

Ikipe yo mu Karere ka Bugesera ifite umukino wa Mukura VS uzabera i Huye aho amakipe menshi ajya yikandagira, ikagira Rayon Sports ishaka igikombe cya Shampiyona, ikagira na Etincelles na Kiyovu Sports zishaka kutamanuka.

Musanze FC na yo ntabwo yorohewe kuko usibye Gasogi United FC, mu mikino isigaje harimo APR ishaka igikombe cya Shampiyona, Marine FC bihanganye na Mukura VS.

Ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29, irarusha abiri gusa Marine iri ku mwanya wa 15, n’amanota icyenda Vision FC iri ku mwanya wa nyuma.

Iyi kipe yo mu Karere ka Nyaruguru, mu mikino ine ifite harimo iyo gupfa no gukira izayihuza na Muhazi United iri ku mwanya wa 14 na Kiyovu Sports. Ifite kandi umukino w’umukeba Mukura VS ndetse na APR FC ishaka igikombe.

Muhazi United FC irebye nabi yamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko mu mikino ine isigaye igomba gutsindamo byibuze itatu. Ibi biragoye cyane kuko izahura na APR FC, Amagaju FC, Gasogi United FC na Rutsiro FC.

Indi kipe isabwa gutsinda imikino itatu ngo itamanuka ni Marine izakina na Vision biri kumwe mu murongo utukura, Musanze VS, Rutsiro FC na AS Kigali FC.

Vision FC yamaze gutakaza icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko isabwa gutsinda imikino yose isigaje harimo uwa Marine, Police, Rayon Sports na Mukura VS. Ntabwo byaba bihagije kuko byasaba ko hari indi kipe mu zo bihanganye yatsindwa imikino yose isigaye.

Gasogi United FC ibonye amanota atatu gusa yahita iguma mu Cyiciro cya Mbere bidasubirwaho
Etincelles FC ni imwe makipe ahanganye no kutamanuka
Kiyovu Sports yagaragaje agacu ko kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri
Bugesera FC isigaje imikino ikomeye harimo n'uwa Rayon Sports ishaka igikombe
Musanze FC ifite amanota 30 irasabwa kwitwara neza ikaguma mu Cyiciro cya Mbere
Amagaju FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 ikarusha abiri Marine iri ku mwanya wa 15
Muhazi United FC irebye nabi yasubira mu Cyiciro cya Kabiri
Marine FC igomba gukorana imbaraga zose ikava mu rungo utukura uyiganisha mu Cyiciro cya Kabiri
Vision FC irasabwa gutsinda imikino yose isigaje ngo yizere kuguma mu Cyiciro cya Mbere
Imikino iteganyijwe ku Munsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda
Uko amakipe akurikiranye muri Shampiyona nyuma y'imikino y'Umunsi wa 26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .