Ubusanzwe, Umunyamabanga wa Etincelles FC, Kabanda Innocent, ni we ukurikirana ibyangombwa by'ikipe byose byaba iby'imbere no hanze akabyuzuza hanyuma umukino ukabona gukinwa. Aha afatanya na Team Manager ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ndetse uhorana na yo.

Amakuru ava mu bantu bo muri Etincelles FC yemeza ko ku wa Kabiri, tariki 10 Ukwakira 2023 saa Yine, ku Bitaro bya Gisenyi bahamagaye Umunyamabanga w'iyi kipe, Kabanda Innocent, ku murongo wa telefoni ye ngendanwa ngo bamumenyeshe ko imodoka y'imbangukiragutabara itakibonetse, gusa ntiyabasha kwitaba.

Uyu Munyamabanga ni we basanzwe bakorana kuko bafitanye amasezerano n'Ikipe ya Etincelles FC ko ari yo igomba kubakodesha iyi mbangukiragutabara. Ikibazo kigomba gukorwa ni ukubamenyesha gusa ko bafite umukino.

IGIHE yamenye ko izi mpinduka zabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri kuko ku wa Mbere, tariki 9 Ukwakira, Etincelles FC yamenyesheje Ibitaro bya Gisenyi ko bukeye bwaho bafite umukino, nk'uko bisanzwe bikorwa.

Kabanda we abwira ubuyobozi ko yamenye ko imbangukiragutabara itakibonetse saa Munani n'iminota 20, habura iminota 40 gusa ngo umukino utangire.

Habura amasaha abiri ngo umukino utangire, Team Manager, Izabayo Djuma yahamagaye Umunyamabanga Karangwa amubaza niba abashinzwe umutekano, imbangukiragutabara n'ibindi byose bigomba kuba biri ku kibuga, biteguye neza ngo umukino ukinwe bihari, abwirwa ko byose biteguye neza nta kibazo.

Saa munani n'iminota 49 habura iminota 10 gusa ngo umukino utangire, ku bitaro bya Gisenyi ni bwo bahamagaye umukozi w'Ikipe ya Etincelles FC, Igiraneza Jessica, bamubwira ko Imbangukiragutabara itari buboneke ndetse saa Yine za mu gitondo bahamagaye Umunyamabanga ngo babimumenyeshe ariko ntabashe kwitaba telefoni ye ngendanwa.

Byabaye ngombwa ko muri iyo minota 10 yari isigaye, Umunyamabanga Kabanda Innocent ajya ku bitaro byigenga bya Ndengera gushaka igisubizo cyihuse ntibyakunda, bamubwira ko uwagonbaga kuyitanga nta wuhari.

Mu gihe imbangukiragutabara yari ikomeje kubura, ku kibuga hinjiye uwahoze ari Perezida wa Etincelles FC, Ruboneza Gédéon wari uje kureba umukino. Yumvise ko hari ikibazo cy'imbangukiragutabara arihuta na we ajya ku bitaro bya Ndengera arayihabwa agarukana na yo saa Cyenda n'iminota 30 nubwo yaje yakerereweho iminota irindwi, asanga abasifuzi bamaze gutera Etincelles FC mpaga ndetse abakinnyi bamaze kuva mu kibuga.

Iminota yemewe n'amategeko ni 15 gusa, ariko kubera imvura yari yaguye i Rubavu byabaye ngombwa ko Etincelles FC isaba ko yihanganirwa hagategerezwa iminota mike mu gihe Ruboneza yari ku murongo wa telefoni abwira abo mu ikipe ko imbangukiragutabara yabonetse.

Ibi byose byabaye Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, adaharari kuko ari ku Mugabane w'u Burayi ndetse ashobora kugaruka mu cyumweru gitaha. Akaba yasabye ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane abari inyuma y'iyi mpaga yateye igisebo gikomeye ikipe abereye umuyobozi.

Ibi bikimara kuba, umwe mu bahoze bayobora Etincelles FC yagize ati "Ni uburangare bwa Komite y’ikipe na 'staff'. Ntibyumvikana ukuntu Ikipe nka Etincelles FC ibura imbangukiragutabara n’ibitaro byuzuye mu Mujyi wa Rubavu. Iyo bajya ku Bitaro bya Ndengera dusanzwe dukorana neza ntibari kuyibura. Ni igisebo gikomeye ku ikipe yacu."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu na bwo bwinjiye muri iki kibazo ngo hamenyekane ubiri inyuma abe yabiryozwa.

Etincelles FC yatewe mpaga nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku kibuga
Etincelles FC yatewe mpaga nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku kibuga