Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ni bwo amakuru y’itandukana rya Musanze FC na Nshimiyimana Maurice yamenyekanye.
Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC, yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo.
Ati "Twatandukanye n’umutoza Maurice [Nshimiyimana] kuko agiye gukomeza amasomo ye mu gihe cya vuba, bityo dusesa amasezerano."
Nubwo yemera ko batandukanye, Imurora yahakanye amakuru avuga ko uyu mutoza yaba yazize kutumvikana n’abakinnyi.
Yagize ati "Ayo makuru ntabwo ari yo kuko adusize ku mwanya wa gatandatu."
Nshimiyimana wasubiye mu Majyaruguru muri Nzeri 2021, yatandukanye na Musanze FC nyuma yo gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru.
Nta minsi yari ishize agarutse mu ikipe kuko yamaze amezi abiri, kuva mu Ukwakira, yaragiye muri Uganda mu masomo yo gushaka ibyangombwa by’ubutoza bya ‘License B’.
Andi makipe yatojemo mu Rwanda ni Gicumbi FC, Rayon Sports, Gasogi United na Police FC.
Musanze FC yari imaze iminsi itozwa na Nyandwi Idrissa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi kubera ko umutoza mukuru Frank Ouna, yagiye kwivuriza iwabo muri Kenya aho biteganyijwe ko azagaruka ku mukino wa Police FC, ari na wo uzasoza imikino ibanza ya Shampiyona.






Ibitekerezo 0