Iyi kipe yo mu Karere ka Huye yahuye n’ikibazo cya ba rutahizamu muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’ibihano yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwirukana binyuranyije n’amategeko Umunya-Ghana, Opoku Mensah byatumye isigara nta rutahizamu n’umwe ifite mu bakinnyi 15 gusa yari isigaranye.
Amahitamo y’umutoza w’Umunya-Tunisia Afahmia Rofti yabaye make ku gice gisatira izamu ahitamo guhengeka Umunya-Uganda, Robert Mukongotya usanzwe akina imbere aca ku mpande maze amukinisha nka rutahizamu rukumbi mu gihe iyo yagiraga ikibazo yasimburwaga n’Umunya-Tchad Hassan Brahim Gibrine.
Nyuma y’uko FIFA ikuyeho ibihano kuri Mukura Victory Sports mu Ugushyingo 2022, iyi kipe irifuza kubyaza umusaruro isoko ryo muri Mutarama 2023 ishaka ibisubizo bya ba rutahizamu.
Ku ikubitiro yahise ijya muri Uganda kuganira na Rutahizamu Alex Kitata wa Gadafi FC kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Uganda igeze ku munsi wa 14.
Kitata yakiniye amakipe atandukanye nka UPDF FC y’Igisirikare cya Uganda na Villa Sports Club.
Uyu rutahizamu ni uwa kabiri mu bafite ibitego byinshi aho amaze kwinjiza bitandatu aho arushwa n’aba mbere babiri, Fred Amaku wa Maroons FC na Nelson Ssenkatuka wa Bright Stars igitego kimwe.
Ibiganiro biramutse bigenze neza Kitata yaba igisubizo kuri Mukura VS.
Iyi kipe mu mikino 15 y’igice kibanza cya shampiyona yatsinze ibitego 24, yinjizwa 15 ikaba izigamye ibitego icyenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!