Kuva tariki ya 7-13 Mata 2022, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, ni gahunda imara iminsi ijana hakorwa ibikorwa byo kwibuka mu bitandukanye.

Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe yabuze abari abanyamuryango, abakinnyi, abafana n'abayobozi mu gihe cya Jenoside.

Ni muri urwo rwego bateganya gushyiraha irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka.

Muhire B. Henry, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yemereye IGIHE ko bakiriye ibaruwa ya Mukura Victory Sports isaba ko yahabwa uburenganzira bwo gutegura irushanwa ryo kwibuka.

Yagize ati “Mukura Victory Sports yandikiye FERWAFA isaba gutegura irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni ikipe yabuze amaboko muri Jenoside. Bigendanye n'ingengabihe dufite yaba iy'amarushanwa dufite n'imikino mpuzamahanga tuzitabira, ubu navuga ko aka kanya bitahita bikunda ko twongeramo irushanwa ahubwo twareba muri iyi minsi ijana aho bishoboka ryashyirwa.”

Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe yashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabuze benshi mu bakinnyi, abakunzi, n’abari abayobozi b’ikipe.

Bamwe muri bo ni Gakuba Paul, Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Félicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camile, Sitaki Charles, Théophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugène, Rutiyomba Janvier n’abandi.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yasabye uburenganzira bwo gutegura irushanwa ryo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Ikipe ya Mukura Victory Sports yasabye uburenganzira bwo gutegura irushanwa ryo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi