Nyuma yo gukora amateka yo kuba umugore w’Umunyafurika wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo muri Qatar ari umusifuzi wa kane, Salima Mukansanga ari mu bagore bagiye gusifura Igikombe cy’Isi cya bagenzi babo.
Urutonde rwasohotse ruriho abasifuzi 107, barimo abasifuzi bo hagati ndetse n’aba kane 33, abasifuzi bo ku ruhande 55 ndetse n’abandi 19 bazajya bifashishwa mu gukoresha ikoranabuganga ryifashisha amashusho mu misifurire [VAR].
Uyu Munyarwandakazi ukomoka mu Karere ka Rusizi ubwo yasifuraga Igikombe cy’Isi, yabifashe “nk’igitangaza giturutse ku Mana’’ kuko atari yarigeze abitekerezaho hambere.
Gutungurwa kwe kwari gufite ishingiro kuko ni ubwa mbere abasifuzi batatu b’abagore batoranyijwe ngo basifure Igikombe cy’Isi cy’Abagabo.
Mukansanga w’imyaka 34, ubwo yatoranywaga mu bazasifura Igikombe cy’Isi, yavuze ko bizafungurira imiryango abandi basifuzikazi b’Abanyafurika.
Ni ku nshuro ya ka kabiri agiye gusubira mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore dore ko yari mu cyabereye mu Bufaransa mu 2019.
Andi marushanwa akomeye yasifuye arimo Igikombe cya Afurika cy’abagabo cyabereye muri Cameroun n’Imikino Olempiki yabereye i Tokyo mu Buyapani.
Igikombe cy’Isi cy’abagore kizatangira tariki ya 20Nyakanga, gisozwe ku ya 20 Kanama muri Australia na Nouvelle-Zélande.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!