{Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ukinira APR FC n’Amavubi yasezeranye imbere y’Imana na Gisa Fausta, umunyamakuru w’imikino kuri Lemigo TV kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2015, icyumweru mbere y’umunsi w’abakundana.}

Migi na Gisa bari bamaze imyaka itatu bakundana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo basabye ku Kicukiro, maze saa tanu n’igice bajya gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Andereya i Nyamirambo.

Migi yafashe irembo tariki ya 5 Mutarama 2015 asezerana imbere y’amategeko kuwa Gatanu tariki ya 30 Mutarama.

Migi yajyanye icyizere cyinshi Kicukiro ajya kuzana umugeni we
Migi yajyanye icyizere cyinshi Kicukiro ajya kuzana umugeni we
Migi na Gisa basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 30 Mutarama 2015
Migi na Gisa basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 30 Mutarama 2015

Bivugwa ko uyu mukinnyi n’umunyamakuru bamenyanye ubwo bari bamaze gukorana ikiganiro, nyuma bakomeje kuvugana kugeza ubwo bihindutse urukundo.

Ubukwe bwa Migi na Gisa bwavuzwe cyane mu 2014 ariko uyu mukinnyi avuga ko habuze umwanya kuko hari imikino ya CECAFA Kagame cup kuri APR FC n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika mbere y’uko u Rwanda rusezererwa kubera Dady Birori.

Migi ni we watwaye umugore we mu modoka bajya gusezerana imbere y'Imana i Nyamirambo (Ifoto/Sikubwabo D)
Migi ni we watwaye umugore we mu modoka bajya gusezerana imbere y'Imana i Nyamirambo (Ifoto/Sikubwabo D)
Mu myambaro y'umweru n'umukara, amabara ya APR FC yatambutse gitwari nyuma yo kubona umugore we
Mu myambaro y'umweru n'umukara, amabara ya APR FC yatambutse gitwari nyuma yo kubona umugore we
Migi na Gisa binjira mu Kiriziya cyitiriwe mutagatifu Andereya i Nyamirambo
Migi na Gisa binjira mu Kiriziya cyitiriwe mutagatifu Andereya i Nyamirambo

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ni umukinnyi wa APR FC kuva mu 2007 yakiniye avuye muri Kiyovu Sports. Ni umukinnyi w’Amavubi kuva mu 2006.

Migi agiye kugera ikirenge mu cy’umunyezamu wa Espagne na Real Madrid, Iker Casillas yashyingiranywe mu 2009 na Sara Carbonero, umunyamakuru w’imikino kuri Telecinco.

Biteganyijwe ko kwakira abashyitsi n’indi mihango bikorerwa muri Lemigo Hotel.