Niyonzima usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasinyiye Azam FC yo muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gushize, aho bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 30$ (hafi miliyoni 29 Frw) n’umushahara wa 2500$ (hafi miliyoni 2.5 Frw) ku kwezi.
Ku wa 16 Kanama 2020 nibwo umukunzi we, Muni Bosslady, yamusanze muri Tanzania, batemberana ku Nyanja y’Abahinde muri Zanzibar.
Kuri uyu wa Gatatu, Muni Bosslady yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ye na Niyonzima agaragaza berekeje i Dubai.
Ally Niyonzima ntabwo yakiniye Azam FC mu mikino ibiri ibanza ya Shampiyona ya 2020/21 bitewe n’uko atarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri Tanzania (Work permit) gitangwa buri mwaka.
Azam FC yatsinze Coastal Union ibitego 2-0 ku wa Gatanu, izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri, yakirwa na Mbeya City FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya Vodacom Premier League.
Muni Bosslady ukundana na Niyonzima Ally yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande.
Uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.
Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kumenyekana ko yinjiye mu rukundo n’umukinnyi w’Umunyarwanda Ally Niyonzima.
Niyonzima Ally ntajya akunda kuvuga cyangwa kugaragaza ko akundana na Muni Bosslady mu gihe uyu mukobwa budashobora kwira adasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto cyangwa amashusho agaragaza ko akundana n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati.
Niyonzima yerekeje muri Tanzania nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yasinyanye na Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uretse Rayon Sports, Niyonzima Ally yakiniye Mukura Victory Sports, AS Kigali na APR FC zo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!