U Rwanda rwasubijwe n'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika, CAF, tariki 16 Gicurasi 2023 rumenyeshwa ko rwatewe mpaga kubera ko rwakinishije Muhire Kevin wabonye amakarita abiri y’umuhondo. Yayahawe ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022, ndetse no ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku munota wa 53 tariki 22 werurwe 2023.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE aremeza ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023, Minisiteri ya Siporo yahamagaye Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Karangwa Jules, isaba ibisobanuro ku miterere y’ikibazo cyateje u Rwanda mpaga rugakurwaho inota.
Minisiteri ya Siporo yatangiye gukurikirana imvano y’ikibazo cyagejeje u Rwanda ku guterwa mpaga na Bénin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2024. pic.twitter.com/O2IVfWuIIU
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 18, 2023
Andi makuru yizewe ni uko nyuma gato y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin i Kigali, habayeho impaka ndende haba muri ‘Staff’ y’Ikipe y’Igihugu no mu bakozi ba FERWAFA, bibaza niba itegeko rihana umukinnyi gusiba umukino mu gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika ari uko yabonye amakarita abiri cyangwa atatu y’umuhondo.
Bamwe batekerezaga ko ari atatu nyamara mu 2020, mu gihe cya COVID-19, CAF yayashyize ku marushanwa y’amakipe (clubs) kuko akina imikino myinshi, ariko aguma kuri abiri ku makipe y’ibihugu kuko iyi Mpuzamashyirahamwe yasanze yo akina imikino mike ndetse ashobora guhindura abakinnyi kenshi.
Nyuma y'uyu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ni bwo iki gihugu cyatanze ikirego muri CAF.
Nyuma yo kucyakira, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.
Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.
Ubwiregure bwarwo bwateshejwe agaciro ndetse bituma u Rwanda ruterwa mpaga y'ibitego 3-0.
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iki kibazo cyanatumye abasifuzi bayoboye uyu mukino barangajwe imbere na Joshua Bondo bahagarikwa.
Bondo yahanishijwe amezi atandatu, yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.
U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.
Kuri ubu ni rwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.
Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. Umukino usoza uzayahuza na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.







Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0